Kamichi yibarutse umwana wa gatatu
Written by Arsene Muvunyi on 15th March 2020
Umuhanzi w’umunyarwanda Bagabo Adolphe wamenyekanye nka Kamichi ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu w’umukobwa yise Kaliza Atete Bagabo.
Nk’uko Kamichi yabitangaje abicishije kuri konti ye Instagram yavuze ko uyu mwana we wa gatatu yavukiye mu bitaro bya Kaminuza ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru.
Yagize ati “Uwiteka ahora adukorera ibikomeye natwe tuzahora tumushima. Ubuheture bwanjye, Kaliza Atete BAGABO yavutse neza 03/15/2020 mu bitaro bya Kaminuza ya Tennessee. Imana ishimwe kandi ihimbazwe.”
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020 nibwo Kamichi yari yashyize ifoto kuri Instagram agaragaza ko umugore atwite.
Uyu mwana ni uwa gatatu Kamichi abyaranye n’umufasha we Ireen Maburuki ukomoka muri Zimbabwe. Basanzwe bafite imfura yitwa Gisa Bagabo Walter, n’umukobwa witwa Karla Karabo Bagabo wavutse tariki 18 Nzeri 2018.
Kamichi n’umugore we basezeranye imbere y’amategeko tariki 08 Kamena 2018, basezerana kubana imbere y’Imana tariki 27 Nyakanga 2019. Iyi mihango yose yabereye muri Amerika.
Kuva Kamichi yagera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ntabwo yakunze kugaragara mu bikorwa bya muzika cyane. Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo “My Karabo” na “Ni Forever” yahimbiye umugore ubwo bari hafi gukora ubukwe.
Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Aho Ruzingiye”, “Zubeda” atuye muri Amerika kuva mu 2014, akaba ataraguruka mu Rwanda kuva yagenda.


