Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Kamichi n’umugore we baritegura kwibaruka umwana wa gatatu

Written by on 28th February 2020

Umuhanzi Bagabo Adolphe wamamaye nka kamichi yerekanye ko we n’umufasha we Ireen Maburuki  bitegura kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

Abakurikirana umuziki wo mu Rwanda bazi cyane umugabo witwa Kamichi wamaze igihe kitari gito ayoboye mu njyana ya Afrobeat, abikesha indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Aho Ruzingiye”, “Zubeda”, “Imitoma” n’izindi nyinshi.

Kuva mu 2014 atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu akaba aba muri Leta ya Tenessee mu Mujyi wa Knoxville aho abana n’umugore we Ireen Maburuki ukomoka muri Zimbabwe.

Abinyujije kuri Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, kamichi yerekanye ifoto ari kumwe n’umugore we bigaragara ko atwite inda nkuru.

Kamichi na Ireen uyu mwana bitegura kwibaruka ni uwa gatatu nyuma y’imfura Gisa Bagabo Walter, n’umukobwa witwa Karla Karabo Bagabo wavutse tariki 18 Nzeri 2018.

Kamichi n’umugore we basezeranye imbere y’amategeko tariki 08 Kamena 2018, basezerana kubana imbere y’Imana tariki 27 Nyakanga 2019. Iyi mihango yose yabereye muri Amerika.

Kuva Kamichi yagera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ntabwo yakunze kugaragara mu bikorwa bya muzika cyane. Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo “My Karabo” na “Ni Forever” yahimbiye umugore ubwo bari hafi gukora ubukwe.

Kamichi yerekanye ko umugore yitegura kumubyarira ubuheture
Kamichi asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri
Kamichi n’umugore we bakoze ubukwe muri Nyakanga 2019