James na Daniella banditse amateka mu gitaramo cyaririmbwemo na couples enye-AMAFOTO
Written by Arsene Muvunyi on 2nd March 2020
Guhera ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 umuhanda werekeza kuri Kigali Arena i Remera wari wuzuyemo urujya n’uruza rw’abanyamaguru n’ibinyabiziga bari bitabiriye igitaramo cya James na Daniella cyiswe Mpa “Amavuta”.
Ni igitaramo cyari gifite intego yo kumurika alubumu ya mbere y’aba baramyi banubakanye umuryango.
Umwihariko w’iki gitaramo ni uko abahanzi hafi ya bose batumiwe bari abashakanye mu rwego rwo kubera abandi urugero ko gukorera Imana hamwe bikomeza urukundo rwabo.
Hari ku nshuro ya mbere James na Daniella bakora igitaramo ariko byagaragaye ko bakunzwe ku rwego rwo hejuru.
Kubona umuhanzi wuzuza inyubako ya Kigali Arena biragoye byongeye kubaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bo mu Rwanda, ariko babigezeho ku kigero cya 80%.
Ahagana saa kumi Itsinda ry’abaramyi rya True Promises nibo batangiye igitaramo baramya Imana mu ndirimbo zitandukanye kugeza i saa kumi n’imwe.
Olivier Kavutse niwe wabimburiye abaririmbyi bafite ingo bakorana umurimo w’Imana. Umugore we Amanda ntabwo yabashije kuboneka kuko atari mu Rwanda aho yagiye kwitegura kwibaruka ubuheta.
Kavutse yaririmbanye n’itsinda ry’abaramyi ryitwa Prayer House Worship Band rinarimo Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016.
Bakurikiranye na couple ya Fabrice na Maya Nzeyimana bakomoka mu Burundi ariko bakaba batuye mu Rwanda kuva mu 2015.
Maya yabanje gusaba umunota umwe abantu bose kugira ngo basengere igihugu cye cy’u Burundi.
Baririmbye indirimbo ebyiri ariko bageze ku yitwa “Muremyi w’Isi” abantu bose barahaguruka bararamya, binjira mu mwuka.
Couple ya Ben na Chance yakurikiyeho yakirizwa amashyi y’urufaya, Ibintu bihindura isura dore ko ari indirimbo zabanje zo zagenda gake.
Mu gihe cyose bamaze ku rubyiniro abantu bari bahagurutse basimbukira mu birere bataramira Imana ari nako bafatanya kuririmba.
Umuramyi Prosper Nkomezi ukiri ingaragu, yabakoreye mu ngata atangirira ku ndirimbo zigenda gake, abari bahari babona umwanya wo kwicara, gusa nawe yagiye gusoza bongeye guhaguruka bigaragara ko indirimbo ze zabakoze ku mutima cyane cyane iyitwa “Urarinzwe.”
Papy Claver uherutse gukora ubukwe n’umugore we Dorcas nibo bageze ku rubyiniro mbere y’uko abari bategerejwe na benshi baseruka.
Byari nk’ubukwe bwa kabari bwa James na Daniella bari bakoranyije abakunzi babo baturutse impande zitandukanye ndetse benshi ni ubwa mbere bari bagiye kubabona.
Bari baherekejwe n’itsinda rigari ry’abasore n’inkumi babafashaga kuririmba.
Baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zirimo izitarasohoka n’izizwi nka “Nkoresha”, “Narakijijwe”, “Ubuyibutse” n’izindi.
Kubera kuryoherwa indirimbo imwe bayisubiragamo nk’inshuro eshatu yarangira James akavuga ijambo ry’Imana. Yakunze kugaruka ku mbabazi z’Imana, n’ukwizera.
Pastor Tom yahawe umwanya arabwiriza asaba abantu kujya mu bubyutse bakongera kwakira Yezu nk’umwami n’umukiza wabo.
Bishop Fidele Masengo uyobora itorero James na Daniella basengeramo yabashimiye akazi k’ivugabutumwa bakora maze abatera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe.
Abandi batandukanye bari aho kandi biyemeje gutanga amafaranga agera kuri miliyoni imwe.
Indirimbo “Mpa Amavuta” yakunzwe na benshi ni yo basorejeho, abantu bazamura amaboko bararamya bya nyabo.
Abari muri Kigali Arena bari bibereye mu bwiza bw’Imana ntibari bamenye ko imvura iri guca ibintu hanze. Abatari bafite imodoka batashye ku wa Mbere.
















AMAFOTO: MUGUNGA EVODE