Israel Mbonyi yavuze ku mafaranga yishyuza iyo atumiwe mu bitaramo
Written by Arsene Muvunyi on 28th February 2020
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko umuziki akora atagamije kuwukuramo amafaranga gusa ko bijya biba ngombwa ko yishyuza mu gihe abamukeneye nabo bashaka kunguka.
Izina Israel Mbonyi rimaze kuba ikimenyabose mu Rwanda haba mu bemera Kirisitu nk’umwami n’umukiza wabo, n’abatabikozwa, ku buryo igikundiro akirusha benshi no bakora indirimbo z’Isi.
Indirimbo ze zifasha benshi kongera kwegerana n’Imana bitewe n’ubuhanga bwumvikanira mu ijwi n’imyandikire bye.
Kuri ubu amaze kumurika alubumu ebyiri ari zo “Number One” na “Intashyo” akaba ari no kwitegura gushyira hanze iya gatatu yise “Mbwira” muri Nyakanga 2020.
Uyu musore arakunzwe pe! Bigaragarira uburyo indirimbo ze zirebwa inshuro zibarirwa muri miliyoni, ibitaramo bye bikatabirwa ku rwego rwo hejuru ndetse hari n’abajya bataha batabashije kumubona.
Mu Kiganiro cyo kuri KISS FM cya Sandrine & Arthur cyo kuri uyu wa Gatanu, Israel Mbonyi ni we wari umutumirwa. Yavuze ku nzira ikomeye yabanje gucamo mbere y’uko aba umuhanzi uzwi na benshi.
Yavuze ko yatangiriye muri korali nabwo ari umucuranzi kandi w’umusimbura, ibintu byatumaga yumva ko we nta mpano afite.
Ubwo yajyaga kwiga mu Buhinde muri Kaminuza mu ishami rya Pharmacy nibwo Israel yanditse indirimbo yitwa “Ku Migezi y’Ibaburoni” agezeyo ayiririmbira abo yari ahasanze barayikunda cyane akomeza atyo.
Israel Mbonyi yabjijwe niba atajya ahura n’ibigeragezo birimo n’iby’abakobwa nk’uko biba ku bahanzi bo mu ndirimbo z’Isi, maze yemeza ko bihari ndetse bishobora kuba biruta n’ahandi hose.
Ati “ Mu muziki wo kuramya Imana ho ni bibi cyane, ntabwo byoroshye kuko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana abantu barakwizera cyane, hari ubwo abantu bakoherereza ubutumwa, ukibaza uti ‘ubutumwa yagombaga kubunyandikira ku mbuga nkoranyambaga’? Ukumva biragutangaje, yakwizeye nk’umukozi w’Imana akagusangiza ibintu atagombaga kukubwira.”
Israel Mbonyi avuga ko ubutumwa abona n’ibyo abwirwa n’abakunzi be, bishobora gutuma aba uwo atari we gusa ngo agerageza gutuza akabitwara gake kugira ngo bitangamira ivugabutumwa rye.

Nta by’ubuntu kuri iyi Si
Abajijwe icyo asaba mu gihe atumiwe kuririmba mu gitaramo runaka, Israel Mbonyi yavuze ko iyo uwamutumiye agamije kunguka muri icyo gitaramo nawe amwishyuza.
Ati “ Nta kintu cy’ubuntu kiri kuri iyi Si ariko mu muziki wo kuramya Imana ntabwo washyiraho igiciro fatizo kuko iyo ubikoze gutyo umuryango wacu ubyumva nabi. Njyewe iyo umuntu antumiye mu gitaramo cye cyo kwishyuza urwo ni uruhande rw’ubucuruzi nanjye nshobora kuvuga ngo uraduha amafaranga angana gutya.”
Iyo atumiwe nko mu rusengero mu bikorwa bigamije ivugabutumwa, Israel Mbonyi yavuze ko asaba amafaranga yo kwifashisha mu guhemba abamucurangira, ubundi bakamuha ayo bashaka.
Ati “Iyo ari mu rusengero turaganira, tubara ibikenewe. Nk’urugero nkakubwira nti ‘mfite abacuranzi kandi abenshi niko kazi kabatunze bakeneye ibi n’ibi’. Akenshi hari n’igihe uvugana n’umukuntu ukuriye itsinda bo bakakubwira ibyabo. Njyewe ndababwira nti ‘muzampa umugisha [kwishyura] uko mubishaka, mu gihe mwatanze ibikenewe,”
Mu gihe hari abantu batari batunga intoki abishyuza ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Israel Mbonyi avuga ko imyumvire igenda ihinduka ugereranyije n’abo bahereye.
Kugeza ubu nta kandi kazi uyu musore akora katari ukuririmba no gukurikirana umuryango we w’ivugabutumwa witwa 12 Stones Ministries.

