Ishusho y’imyidagaduro y’u Rwanda mbere y’umwanduko wa Coronavirus
Written by Arsene Muvunyi on 26th March 2020
Ukwezi kwa Werurwe 2020 kwabaye ukw’icuraburindi ku batuye Isi yose kubera icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abagera ku bihumbi 20.
Iyi ndwara yandura mu buryo bworoshye cyane cyane, yatumye abantu basaga miliyari ebyiri Isi basabwa kugumu mu ngo zabo kugira ngo hirinde ko gikomeza gukwirakwizwa.
Mu Rwanda abantu 41 bamaze kwandura ariko nta n’umwe urapfa. Leta yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bitandukanye birimo amashuri, insengero, ubucuruzi butari ubw’ibiribwa n’imiti, ingendo hagati y’imijyi n’uturere zarahagaze abantu bategekwa kuguma mu ngo zabo.
Ibyishimo ni bike ku batakijya mu kazi ari ho bakuraga amaramuko, kwirirwa mu ngo byagoye benshi birirwaga bashaka uko babaho.
Nta gikorwa cy’imyidagaduro na kimwe kirangwa mu rwa Gasabo, inkuru zose ziravuga kuri coronavirus. Dusubize amaso inyuma twiyibutse imyidagaduro yo mu Rwanda mbere yo kuvangirwa n’iki cyorezo.
Twarataramye biratinda!
Amezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2020, yagaragayemo ibirori n’ibitaramo bitandukanye byahuruje imbaga y’abantu benshi.
Hafi ya buri cyumweru mu mujyi wa Kigali habaga hari igitaramo kandi gikomeye, muri ibyo twavuga nka East African Party yabaye ku Bunani aho yitabiriwe n’abarimo The Ben, Knowless, Bruce Melodie na Bushali.
Ibindi bitaramo bikomeye harimo ibya Kigali Jazz Junction byatumiwemo Jidenna na Joe Boy mu mezi atandukanye,
Igitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin cyatumiwemo itsinda rya Kassav kiri mu bitazibagirana hamwe n’icyo kumurika alubumu ya mbere ya Yverry cyabaye kuri uwo munsi.
Habaye kandi ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bikomeye harimo icyo Israel Mbonyi yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, n’cyo kumurika alubumu ya mbere ya James na Daniella yitwa “Mpa Amavuta”.
Abakunda guseka nabo ntibafashwe nabi kuko muri Mutarama na Gashyantare habaye ibitaramo bya Seka Live byasusurukijwe na Dalisso Chiponda wo muri Malawi, Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo, Kenny Blaq wo muri Nigeria n’abandi bo mu Rwanda.

Nishimwe Naomie Miss wazanye impinduramatwara
Urugendo rwo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2020 rwatangiye mu mpera za 2019 ariko rusozwa tariki 22 Gashyantare 2020 mu birori byabereye muri Intare Conference Arena.
Mu bakobwa 19 bari basigaye mu irushanwa nyuma y’uko umwe avuyemo kubera uburwayi, Nishimwe Naomie umukobwa rukumbi wavugwaga cyane, yegukanye ikamba, asimbura Nimwiza Meghan wari urimaranye umwaka.
Tariki 17 Werurwe 2020, Nishimwe Naomie yaratunguranye ashyira hanze itangazo rimenyesha abantu bose ko atazakorana n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda [Rwanda Inspiratiion Back Up],
Ibi bintu ntibyari bimenyerewe kuko buri mukobwa wose watorewe kuba Miss Rwanda kuva 2016 yahitaga ajya mu maboko y’abategura irushanwa.

Safi Madiba yasanze umugore bucece
Mu Mpera za Gashyantare 2020, umuhanzi Niyibikora Safi wiyongerereyeho Madiba, yazinze utwe yerekeza i Kanombe yurira rutema ikirere asanga umugore Niyonizera Judithe muri Canada.
Ibi yabikoze mu ibanga rikomeye ndetse yakunze kujijisha abwira abantu ko yibereye muri Tanzaniya nyamara yibereye mu mujyi wa Calgary wo muri Canada.
Safi yagiye gutura muri iki gihugu mu gihe anahafite ibitaramo bitandukanye azakora muri Gicurasi 2020, bikazagera no muri Amerika.

Dream Boys yarasenyutse, TMC ajya muri Amerika
N’ubwo byari bimaze igihe bivugwa ariko ba nyir’ubwite batabyemera, itsinda rya Dream Boys ryarasenyutse nyuma y’imyaka 10 ryari rimaze rikora umuziki.
Izi nkuru zafatwaga nk’ibihuha zahindutse ukuri ubwo TMC yuriraga indege akajya kuba muri Amerika aho avuga ko agiye gukomereza amasomo ye ashaka impamyabumenyi y’ikirenga.
Kuri ubu Platini ni we wasigaye mu Rwanda ndetse yatangiye gukora urugendo nk’umuhanzi uririmba ku giti cye, gusa kuva icyo gihe nta ndirimbo arasohora.

Bwa Mbere twamenye umukunzi Kitoko
Mu buzima busanzwe Kitoko ni umuhanzi utarakunze gushyira hanze ubuzima bwe mu bijyanye n’urukundo. Ibi byatumye abantu bagenda bahwihwisa abakobwa bashobora kuba barakundanye na we ariko nta muntu wari uzi ukuri nyako.
Mu ntangiriro za Werurwe 2020 yaratunguranye ashyira ifoto imuranga kuri Instagram [profile picture] imugaragaza ari gusomana byimbitse n’umukobwa bakundana.
Uyu mukobwa yitwa Doreen Mukiza bamaze igihe bakundana, bakaba bazanakora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 niba nta gihindutse.
Miliyoni nyinshi zatirikiye mu gutegura ibitaramo
Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda hari hateguwe ibitaramo byinshi cyane ndetse bimwe byasubitswe habura iminota mike ngo bitangire.
Tariki 08 Werurwe 2020 Umujyi wa Kigali wasohoye amabwiriza ahagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi, maze igitaramo cyiswe Ikirenga mu Bahanzi cyo gushimira Cecile Kayirebwa n’ikindi cyiswe Each One Reach One cyari kwitabirwa n’abarimo Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, na Israel Mbonyi bisubikwa habura amasaha abiri ngo bitangire.
Abari bateguye igitaramo cya Cecile Kayirebwa bavuga ko bahombye hagati ya miliyoni 20 miliyoni 30, mu gihe Icya Each One Reach cyahombye agera kuri miliyoni 14.
