Ishimwe rya Muyango ku mukunzi we Kimenyi Yves nyuma yo kumwihizihiriza isabukuru
Written by Arsene Muvunyi on 23rd March 2020
Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yashimiye byizamazeyo umukunzi we Kimenyi Yves, nyuma yo kumutegurira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Tariki 19 Werurwe ni wo munsi Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yizihije isabukuru y’imyaka 22 amaze avutse.
Uyu mukobwa uri mu rukundo n’Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, akaba anakinira Rayon Sports, Kimenyi Yves, ni yo sabukuru ya mbere yari yizihije kuva bakundana.
Hamwe n’inshuti z’aba bombi, bahuriye muri Mariot Hotel, maze bishimira uyu munsi w’imbonekarimwe.
Mu butumwa Uwase Muyango Claudine yashyize kuri Instagram, yashimiye byimazeyo inshuti ariko biba akarusho ageze kuri Kimenyi Yves, yavuze ko yitanze kugira ngo uyu munsi ugende neza.
Ati “ By’umwihariko warakoze mugabo wanjye, naba ndi intashima mbyishyizeho singushimire uburyo witanze ku isabukuru yanjye. Ndagushimira, ndagukunda kandi nzi ko Imana ari yo ishobora kukwitura.”
Muyango yavuze ko urukundo ahatwa n’umukunzi we, rujyana n’ibikorwa.
Ubwo Muyango yizihizaga isabukuru, Kimenyi nawe yanditse amagambo kuri konti ye ya Instagram ataka uyu mukobwa.
Ati “Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize ikomeye kuva nabaho, kukugira ni cyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza cyane, ndagukunda Miss wanjye.”
Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka ushize, ubwo Kimenyi Yves yari amaze gutandukana n’uwitwa Didy D’Or.



