Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Iserukiramuco rya Mashariki African Film festival ryasubitswe kubera Koranavirusi

Written by on 12th March 2020

Iserukiramuco rya sinema ribera mu Rwanda, Mashariki African Film Festival ryari kuzatangira tariki 21 Werurwe 2020 ryasubitswe bitewe n’icyorezo cya Koranvirusi.

Icyorezo cya Koronavirusi gikomeje kuba ikibazo gihangayikishije Isi yose. Kimaze guhitana abasaga bihumbi bine mu gihe abasaga ibihumbi 100 bamaze ku cyandura.

Ingamba zitandukanye zikomeje gufatwa mu rwego rwo kugabanya umubare w’abandura ndetse ibihugu itarageramo biryamiye amajanja ngo hatagira umuturage n’umwe ufatwa.

U Rwanda rwafashe ingamba zo kongera isuku ahantu hahurira abantu benshi, aho abantu babanza gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu nyubako iyo ari yose itangirwamo serivisi, ubu nta gusuhuzanya mu ntoki ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro muri Kigali byarahagaritswe kuva tariki 08 Werurwe 2020.

Abategura iserukiramuco rya sinema ryiswe Mashariki African Film Festival ryari kuzaba kuva tariki 21 kugera tariki 24 Werurwe 2020 bamaze kurisubika bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Igihe rizasubukurirwa kizatangazwa mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzaba bwakomoreye ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitarmo.

Iri Serukiramuco ryari rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu ryari kuzerekanwamo filime 12 mu cyiciro cya filime ndende nyafurika harimo iyitwa Karani Ngufu yakozwe n’abanyarwanda.

Mu cyiciro cya filime mbarankuru nyafurika hari kuzerekanwa filime 15 harimo “The 600: The Soldiers Story” iherutse kwegukana igihembo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu cyiciro cya filime ngufi nyafurika kigizwe na filime 19 harimo iyitwa “I Got My Things and Left” ya Philbert Aimee Mbabazi Sharangabo mu gihe mu cyiciro cya filime ngufi zo mu Rwanda harimo filime 12.

Mu cyiciro cya filime ngufi zo muri Afurika y’u Burasirazuba kigizwe na filime esheshatu, harimo iyitwa “Entanglement” y’umunyarwanda Patrick Karambizi.

Icyiciro cya Panorama kigizwe na filime eshanu harimo “Notre Damme Du Nil” yakozwe na Atiq Rahim ashingiye ku gitabo cy’umunyarwandakazi Scholastique Mukasonga.

Nyuma y’iri serukiramuco hatangwa ibihembo bitandukanye kuri filime zahize izindi mu rwego rwo gushyigikira abakora umwuga wa sinema.

httpss://youtu.be/5JKnMOE0K_Y
Reba incamake ya Film Notre Damme Du Nil izerekanwa muri Mashariki African Film Festival