Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigarutse ku nshuro ya kabiri

Written by on 29th February 2020

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’umuryango wa Imbuto Foundation batangije icyiciro cya kabiri cy’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije kuzamura abanyempano mu nganda ndanga muco.

Mu mwaka wa 2018 nibwo hatangijwe irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ku nshuro ya mbere mu rwego rwo gufasha abafite impano mu nganda ndangamuco kuzibyaza umusaruro zikaba zabatunga.

Abarushanwa baba bari mu byiciro bitandatu ari byo: Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Ikinamico n’Urwenya, Gufata Amafoto n’Amashusho, Imideli n’Ubuvanganzo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abategura iri rushanwa, rigaragaza ko kuva tariki 25 Gashyantare kugera tariki 10 Werurwe 2020 hazaba haba amajonjora y’ibanze mu turere twose tw’u Rwanda, gihe kuva tariki 15 Werurwe kugera tariki 05 Gicurasi 2020 hazaba haba amajonjora ku rwego rw’Intara akazabera i Kigali.

Tariki 09 Gicurasi 2020 nibwo hazaba irushanwa rizemeza abagomba kujya mu mwiherero uzatangira tariki 17 Gicurasi ukarangira tariki 29 Gicurasi 2020 bucya hatorwa abatsinze.

Muri buri cyiciro hazatorwa abagera kuri 70 bakaba ari bazemererwa kujya mu mwiherero. Abitabira bakaba bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 35.

httpss://www.instagram.com/p/B9Hg9bdhUUf/

Bitandukanye no mu cyiciro cya mbere, aho bahembaga umuntu umwe umwe muri buri cyiciro, ubu batatu ba mbere bazahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’imishinga itatu ya mbere yo mu matsinda ihembwe miliyoni 10 umwe umwe.

Abagera ku cyiciro cya nyuma bose bakomeza gufashwa kubyaza umusaruro impano zabo mu gihe cy’umwaka.

Mu 2018 Mu cyiciro cy’Ubugeni uwegukanye igihembo ni Muhawenimana Maximilien, mu cy’Indirimbo n’Imbyino ni Shyaka Jean Pierre uzwi nka Ngazo, icy’Imideli ni Mukamurigo Jacqueline; icy’Ikinamico ni Uwumukiza Annuarite, mu Gufata Amafoto n’Amashusho ni Munezero Jean Chretien, naho mu Kuvuga Imivugo ni Maniraguha Carine wamenyekanye nka Divine muri Filime ya Seburikoko.

Abanyempano batandatu batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi 2018
Madamu Jeannette Kagame ni wari umushyitsi mukuru mu gusoza ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro cya mbere