Iragire Saidi yasezeranye n’umugore we bamaranye imyaka itanu
Written by Arsene Muvunyi on 13th March 2020
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Iragire Saidi yasezeranye kubana byemewe n’amategeko n’umugore Umubyeyi Dyna bari basanzwe babana.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere, kuri uyu 12 Werurwe 2020 ahari inshuti n’abavandimwe biganjemo abo mu ikipe ya Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo Munyakazi Sadate.
Nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye mu itegeko rigenga abantu n’umuryango, Iragire Saidi n’umufasha we Umubyeyi Dyna, bamanitse amaboko yabo y’iburyo biyemeza kubana nk’uko amategeko abiteganya.
Aba bombi bateye iyi ntambwe mu mubano wabo mu gihe bari bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba bafitanye umwana w’imyaka itandatu.
Iragire Saidi ni myugariro wo hagati ukinira Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2019 ubwo yari avuye mu ikipe ya Mukura Victor Sports.
Agiye mu muryango w’abandi bakinnyi ba Rayon Sports babana n’abagore byemewe n’amategeko barimo Rutanga Eric, Rugwiro Herve, Irambona Eric Gisa n’abandi.


