Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Iradukunda Elsa yagizwe umuyobozi mU irushanwa rya Miss Rwanda

Written by on 11th March 2020

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 yahawe umwanya ukomeye mu buyobozi bw’irushanwa aho asigaye ayobora ishami rishinzwe abafatanyabikorwa.

Kuva mu 2016 Ikigo cya Rwanda Inspiration Back Up gitegura irushanwa rya Miss Rwanda cyanatangiye gucunga inyungu no gukorera ubujyana abakobwa batsinze.

Kuva icyo gihe kugeza mu Rwanda abakobwa batanu batowe batuye mu gihugu dore ko ababanjirije bose batuye mu Burayi n’Amerika.

Rwanda Inspiration Back Up yakunze kubashyira hamwe, bakagenda bashyigikirana mu mishanga itandukanye bagenda bakora.

Si ibyo gusa kuko bamwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa rya rya Miss Rwanda bagenda bahabwamo imirimo itandukanye n’ubundi muri iki gikorwa.

Nko mu 2018 Vanessa Mpogazi wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016 yagizwe ushinzwe itumanaho, Uwasa Rangira D’Amour wabaye igisonga cya kane mu 2016 nawe akunze kugaragara mu majonjora yandika abahatana.

Uretse aba bagiye bakora imirimo ijya kumera nk’ibiraka, ubu Iradukunda Elsa yamaze guhabwa akazi nk’umuyobozi ushinzwe ubufatanyabikorwa [Director of Partnership] mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Ibi byatangarijwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa ubwo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yagendaga asura abafatanyabikorwa batandukanye bakoranye muri uyu mwaka.

Mukuru wa Iradukunda Elsa ari we Mutesi Jolly nawe amaze imyaka ibiri ari umukemurampaka ntakorwaho mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Iradukunda Elsa ubu ni umuyobozi muri Miss Rwanda
Iradukunda Elsa yaherekeje Nishimwe Naomie gushimira abaterankunga