Ibyo utamenye ku buzima bw’umuhanzi Niyomugabo Philemon wapfuye amaze igihe gito arongoye
Written by Arsene Muvunyi on 1st April 2020
- Yize gushushanya, umuziki ni impano
- Yakoze kuri Televizo y’u Rwanda
- Ntabwo yakundaga kuvuga ariko akagira urwenya
- yishwe n’impanuka asiga umwana w’uruhinja
- “Zirikana Ibanga” yayihimbiye umukunzi we
Ni gake cyane uzataha ubukwe ngo utahe badacuranze indirimbo yitwa “Ubukwe Bwiza” y’umuhanzi Niyomugabo Philemon. Radiyo zicuranga kenshi izindi ze nka “Munsabire”, “Nanjye Ndakunda”, “Nzakuzirikana”, “Ngwino” n’izindi nyinshi zikora ku mutima ya benshi.
Afite abakunzi ibihumbi n’ibihumbi, bamwe baramubizi kuko yariho mu gihe cyabo, abandi baravutse basanga indirimbo ze zicurangwa ariko nta kindi kintu na kimwe bamuziho.
Akenshi iyo wanditse izina ry’umuntu cyane cyane uzwi muri Google uhabwa urutonde rurerure rw’amakuru amwerekeyeho, ariko siko bimeze kuri Niyomugabo, kuko nta kindi kirenze indirimbo ze ushobora kubona.
Biratangaje kandi birababaje kubona umuntu nk’uyu wanditse amateka akomeye mu muziki ibirari bye bitazwi.
KISS FM imaze iminsi ikora ubushashatsi ku mateka y’uyu muririmbyi Niyomugabo Philemon. Twavuganye n’abantu babanye na we haba mu buzima busanzwe no bya muzika.
Abo barimo Bushayija Pascal wamwigishije muri Ecole D’Art ku Nyundo, Ngabonziza Augustin umuhanzi wamamaye mu ndirimbo yitwa “Ancilla” na Birasa Bernard bakuranye ndetse bakigana mu mashuri yisumbuye.
Ababyeyi be bose bitabye Imana, ariko hari abo mu muryango we bakiriho n’ubwo tutabashije kubageraho.
Umunyabugeni Birasa Bernard yavuze ko we na Niyomugabo Philemon bavukiye i Rubengera mu Karere ka Karongi. Ntabwo yibuka neza igihe uyu mugabo yavukiye gusa ahamya ko ari hagati yo mu 1969-1970.
Se yari umupasiteri mu itorero ry’Abaperisebuteriyene ari nabyo byatumye atangira kujya mu muziki akiri umwana.
Ati “Niyomugabo Philemon ibintu by’umuziki yabitangiye akiri umwana muto cyane. Ndabyibuka yajyaga aducurangira mu ishuri ryo ku cyumweru, twiga mu mashuri abanza.”
Birasa yongeyeho ko kugira ngo Niyomugabo Philemon akunde cyane ibyo gucuranga gitari, yafatiye urugero kuri Bigaruka Hubert wamamaye mu ndirimbo “Kuki Ntavuza Impundu” nawe ukomoka i Rubengera.
Ubwo bajyaga kwiga mu mashuri yisumbuye bose berekeje muri Ecole d’Art de Nyundo biga ubugeni bwo gushushanya bifashishije amarangi.
Iri shuri ryamufashije cyane kwagura impano yo kuririmba no gucuranga, dore ko yaje kujya muri Orchestre y’abanyeshuri bigaga muri icyo Kigo.
Niyomugabo Philemon yari umunyarwenya utuje
Bushayija Pascal ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa “Elina” ndetse ni umwe mu banyabugeni bakomeye mu Rwanda.
Yabwiye KISS FM ko yigishije Niyomugabo Philemon ku Nyundo. Ngo yari umwana utuje, ukunda umuziki no gusenga ku buryo nta handi washoboraga kumubariza.
Ati “ Yari umwana utuje rwose. Wikundira umuziki no gusenga cyane. Ntabwo yakundaga ibya siporo igihe kinini yabaga ari gucuranga no mu masengesho.”
Ngabonziza Augustin nawe avuga ko ikintu yari azi uri Niyomugabo Philemon ari ugutuza no kuvuga amagambo make cyane.
Uretse ubwitonzi, Birasa Bernard babanye kuva mu bwana yongeraho ko yari umuntu utera urwenya ruvanze n’amakabyankuru menshi.
Ati “Yateraga urwenya agashyiramo no kubeshya! Hari umushoferi watwaraga bisi, umunsi umwe aravuga ngo ava kuri Pfunda akagera i Rubengera yipfutse igitambaro mu maso kubera kumenyera amakorosi yaho.”

Ni umwe bakoze kuri televiziyo y’u Rwanda mbere
Nyuma yo kurangiza amashuri yisimbuye mu bijyanye n’ubugeni, Niyomugabo Philemon ni umwe mu batoranyijwe kujya mu Bibiligi kwihugura ibijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya.
Nyuma y’umwaka bamazeyo ngo baragarutse batangira gukorera Televiziyo y’u Rwanda bakora imirimo itandukanye irimo gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.
Ngabonziza ati “Ndabyibuka rwo yari mu bantu bafashe amashusho y’indirimbo yitwa Ancilla. Icyo gihe bakoze n’izindi zirimo iza ba Rodrigue Karemera, Mwitenawe Augustin, Impala n’abandi.”

Ibitazwi ku ndirimbo ze
Birasa Bernard avuga ko kimwe byatumye indirimbo za Niyomugabo Philemon zikundwa cyane ari uko yaririmbaga ibintu bimurimo.
Yatanze urugero kuri zimwe mu ndirimbo ze, avuga ko yagiye azihimba bitewe n’impamvu runaka.
Ati “ Indirimbo yitwa “Munsabire” ni we wivugaga yayihimbye ari mu Bubiligi. Iriya bacuranga mu bukwe (Ubukwe Bwiza) yayihimbiye mukuru we wari wakoze ubukwe, “Nzagukurikiza” yayihimbiye mama we wari witabye Imana.”
Indirimbo yitwa “Zirikana Ibanga” yayihimbiye umukunzi we wari wagiye kwiga mu Bubiligi akaza kumenya amakuru ko hari abantu batangiye kumutereta.
Uwo mukunzi byarangiye badakomeje gukundana ndetse kugeza ubu aracyatuye mu Bubiligi.
Yapfuye akimara kubyara imfura
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Niyomugabo Philemon n’abo mu muryango we bagiye kuba mu Buholandi. Birasa avuga ko binashoboka ko umubyeyi we yari anafite ubwenegihugu bwaho.
Ageze i Burayi yabonye yo akazi, akora ibijyanye no gushushanya yari yarize, ndetse yigisha umuziki.
Aha yahahuriye n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Jacqueline [ni ryo twabashije kumenya] barakundana ndetse baza kubana.
Imana ntiyashimye ko barambana kuko bidatinze Niyomugabo yaje gupfa azize impanuka, agasiga umugore we afite uruhinja bari bamaze igihe gito bibarutse. Aha hari hagati yo mu 1998 no mu 2000.
Birasa ati “Inkuru mbi yadusanze inaha ko Niyomugabo Philemon yitabye Imana azize impanuka. Yasize umugore we afite umwana w’uruhinja ubu amaze kuba umusore.”
Uyu mwana ngo yanze gukora umuziki ngo ahato atazabikora nabi, agasebya izina rya se.
