Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Ingabire Jolie Ange yahishuye uburwayi bwamukuye mwiherero wa Miss Rwanda igitaraganya

Written by on 3rd March 2020

Habura icyumweru kimwe ngo umwiherero w’ irushanwa rya Miss Rwanda 2020 urangire, inkuru yaturutse i Nyamata ko Ingabire Jolie Ange umwe mu bakobwa 20 bahatanaga atabashije gukomeza bitewe n’uburwayi.

Irushanwa ryasigayemo abakobwa 19 baba ari bo bahatanira ikamba ryegukanywe na Nishimwe Naomie, wagaragiwe na Umwiza Phionah ndetse na Umutesi Denise.

Nta makuru yandi yigeze amemyekana ku burwayi bwa Ingabire Jolie Ange uretse ibyari mu itangazo rigufi ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Miss Rwanda.

Mu Kiganiro KISS FM yagiranye na Ingabire Jolie Ange, yahishuye ko uburwayi bwa Typhoid yigeze no kurwara akiga mu mashuri yisumbuye ari bwo bwatumye ategera ku nzozi ze zo kuba Miss Rwanda 2020.

Ati “ Ubu narakize. Nari narwaye Typhoid nari narayirwaye niga mu mashuri yisumbuye irakira irongera iragaruka.”

Uyu mukobwa wari bari bahagarariye Intara y’Amajyepfo, avuga ko uburwayi bwabanje kumufata akabanza kwihangana ariko birangira byanze asaba kujya kwivuza.

Ati “ Gutaha ntabwo byari ibintu byoroshye. Nari narihanganye ariko byari byanze. Umunsi nasabye gutaha nibwo byari byakomeye.”

Ingabire Jolie Ange yavuze ko yatashye akajya iwabo, bugacya ajya kwivuza. Ngo bamuteye serumu ubundi yandikirwa inshinge 14 mu cyumweru akajya ajya kwiteza buri munsi.

Kuba atarabashije kurangiza irushanwa rya Miss Rwanda yashakaga kwegukana, byatumye ahita afata icyemezo hakiri kare ko azitabira iry’umwaka utaha.

Yatangiye irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko umuco wo kwizigama ndetse ateganya kuwukomeza.

Typhoid yatumye Jolie Ange atarangiza umwiherero wa Miss Rwanda
Afite gahunda yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ry’umwaka utaha