Indirimbo nshya ya Bruce Melodie “Henzapu” yakuwe kuri YouTube
Written by Arsene Muvunyi on 28th March 2020
Indirimbo yitwa “Henzapu” Bruce Melodie yari aherutse gushyira hanze yamaze gusibwa kuri shene ye ya YouTube ishinjwa kubamo amagambo atukana.
Ku Kabiri w’iki cyumweru turi gusoza nibwo Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yitwa “Henzapu”, yari yafatiye amajwi abyerekana imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga ze.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Country Records na producer Element ikarangizwa na Bob Pro yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kuva ikiri gukorwa kugeza irangiye.
Kuri ubu ni imwe mu ziri gucurangwa cyane ku maradiyo atandukanye mu Rwanda.
Agace Bruce Melodie aririmbamo ngo ” Izina nahinduriwe Munyakazi uraburije, Kirisitu Yezu we, ipusi ku mbuga(mbwa) we” gasa nk’akatashimishije umwe mu bakoresha cyane Instagram uzwi nka The Cat.
Mu buryo bweruye yagaragaje ko ari we yashakaga kuririmba muri iki gitero ibyo we yafashe nko kumwiyenzaho.
Indirimbo igisohoka yasabye Bruce Melodie ko yayisiba, abantu babifata nk’ibisanzwe dore ko nta n’impamvu igaragara yashoboraga gutuma “Henzapu” ikurwa kuri YouTube.
Yongeye guha Bruce Melodie amasaha 48 kugira ngo ayisibe cyangwa we ayikurireho mu zindi nzira ariko nabwo ntiyabikora ndetse abicishije kuri Instagram avuga adashobora gusiba indirimbo ikunzwe.
Agahana saa cyenda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020, indirimbo ya Bruce Melodie “Henzapu” yakuwe kuri YouTube, uwo The Cat yigamba ko ari we ubikoze.
Iyo ushatse kureba iyi ndirimbo bakwereka ko iri “private” bivuze ko ishobora kurebwa n’ufite uburenganzira kuri iyo shene ya YouTube gusa.
Byagenze bite?
Mu busanzwe amashusho ashyirwa kuri YouTube n’umuntu ufite email n’ijambo banga (password) byandikishijwe kuri shene runaka.
Nyir’iyo Email niwe uba ufite ubushobozi bwo gushyiraho ibintu no kubikuraho mu gihe abishatse, gusa ashobora guha uburenganzira n’abandi bashobora kujya bayikoresha.
Uretse ababifitiye uburenganzira n’ubuyobozi bw’urubuga rwa YouTube nta wundi muntu ushobora kwinjira muri shene runaka ngo agire icyo ahinduraho, kereka yibye email n’ijambo banga (password).
Umwe mu bajyanama ba Bruce Melodie, Nando Bernard, yabwiye KISS FM ko ‘Henzapu” yarezwe ku buyobozi bwa YouTube ko irimo amagambo asebanya bituma baba bayikuyeho, gusa ngo bamaze kujurira.”
Ati “Bayireze ko irimo amagambo yo gutukana (ariko ni ukubeshya) bituma baba bayikuyeho gusa biraza gukemuka, twamaze kujurira badusabye ibimenyetso”


REBA UKO BRUCE MELODIE YAFASHE AMAJWI YA HENZAPU