Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Imibereho ya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda muri ibi bihe bya COVID-19

Written by on 19th March 2020

Imibare ya Ministeri y’Ubuzima yo ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe 2020, igararagaza ko abantu 11 ari bo bamaze kwandura indwara ya COVID-19 ihangayikishije Isi.

Mbere y’uko iki cyorezo kigaragara mu Rwanda, Inzego zitandukanye zari zafashe ingamba zo kugikumira harimo guhagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.

Ejo hashize tariki 18 Werurwe 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere RDB, cyahagaritse ibikorwa by’imyidagaduro bibera mu mahoteli, utubari na resitora, nk’utubyiniro, amatsinda acuranga, imikino ya Billard n’ibindi.

Izi ngamba zose bigamije gukumira ubwandu bwa COVID-19 zashegeshe cyane uruganda rw’imyidagaduro cyane cyane umuziki, dore ko abahanzi bo mu Rwanda babona amafaranga ari uko baririmbye mu bitaramo.

KISS FM yaganiriye na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakunzwe, batubwira uko babayeho n’uko bari kwitwara muri ibi bihe bya COVID-19.

Muneza Christopher ni umwe mu bamaze igihe mu muziki kandi bakunzwe. Muri iyi minsi yahagaritse ibindi bikorwa by’umuziki nko kujya muri studio mu rwego rwo kwirinda.

Ati “ Ubu ni ugukorera mu rugo nk’abandi bose. Producer akoherereza injyana ukifatira amajwi mu rugo. Ni ukwirinda nk’abandi banyarwanda bose kuko ushobora kujya muri studio imwe, ejo ukajya mu yindi, ntabwo ubu uzi aho mwahuye, habamo abantu benshi cyane ntabwo uba uzi aho bavuye, ni byiza kwirindira kure.”

Umuhanzi Davis D watangiye umwaka wa 2020 afite igikundiro kubera indirimbo ya “Dede”, yari ageze mu bihe byiza byo gusarura amafaranga mu bitaramo.

Yavuze ko ubu amaze icyumweru atava mu rugo, akaba ahugiye cyane mu gukora indirimbo nshya, dore ko anafite studio mu rugo iwe.

Ati “Studio ntabwo iba iri kure yanjye iri mu rugo nyijyamo cyane, ubu ndi kwita ku ndirimbo ikurikira. Umwanya munini ndi kuwumara muri studio kuko njye na producer gusa.”

Umuhanzikazi Queen Cha ubarizwa muri The Mane nawe yavuze ko yiyemeje gukurikiza amabwiriza yo kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa n’ubwo ari ibintu bitoroshye.

Ati “ Nta kindi kintu naba mpugiyemo, ndi kugerageza gukurikiza amabwiriza turi guhabwa mu kwirinda kuko nta yandi mahitamo umuntu afite ni ukuyubahiriza. Ubu ndi mu rugo nsohoka ari uko bibaye ngombwa na bwo cyane ariko ubundi ngerageza kuguma mu rugo bishoboka.”

Gatsinze Emery uzwi nka Riderman akaba umwe mu bakora ibitaramo byinshi, we yavuze ko muri iyi minsi afite ibindi ahugiyemo yirinze gutangaza, gusa ngo akomeje n’ibijyanye no gutunganya indirimbo.

Ati “ Hari byinshi umuntu ashobora guhugiraho wenda atavuga nonaha ariko ngira ngo icya mbere ni ukwirinda. Ahanini umuntu aguma mu rugo iyo hatari gahunda zifatika, gusa na none umuziki ntabwo ushamikiye gusa ku bitaramo gusa, hari n’ibindi ushobora gukora mu muziki, ushobora kwandika indirimbo, ushobora kujya muri studio akazi k’umuziki gashobora gukomeza utajya mu ruhame.”

Umuhanzi Christopher yari afite ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye ku mugabane w’u Burayi muri Nyakanga, ubu ari mu gihirahiro kuko atazi niba amatariki azagera icyorezo cyararangiye.

Aba bahanzi bagira inama abanyarwanda bose gukurikiza amabwiriza atangwa na Minisiteri y’ubuzima arimo gukaraba intoki kenshi, kwirinda gukoranaho, kwririnda ingendo zitari ngombwa, kutajya mu bantu benshi n’ibindi.

Christopher afite ibitaramo bishobora kugirwaho ingaruka na Koronavirusi
Queen Cha yiyemeje kuguma mu rugo mu kwirinda Koronavirusi
Davis D ahugiye mu gukorera indirimbo mu rugo
Koronavirusi ntabwo yabujije Riderman gukomeza umuziki