Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Igor Mabano yasubitse igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere

Written by on 10th March 2020

Ubuyobozi bwa Kina Music bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gusubika igitaramo cyo kumurika alubumu ye mbere y’umuhanzi Igor Mabano mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Kuva Tariki 08 Werurwe 2020 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze amabwiriza ahagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koranavirusi.

Tariki 21 Werurwe 2020 wari umunsi udasanzwe ku muhanzi Igor Mabano ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music.

Uyu musore umaze imyaka isaga ibiri mu muziki yari kuzakora igitaramo cyo kumurika alubumu ye yise “Urukunzwe” ariko cyasubitswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koroanvirusi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Kina Music rigira riti “Nyuma y’itangazo ry’Umujyi wa Kigali rihagarika ibikorwa bihuza abantu benshi, tubabajwe no guhagarika igitaramo cyo kumurika alubumu ya Igor Mabano yiswe “Urakunzwe” cyari kuzaba tariki 21 Werurwe 2020 kuri Serena Hoteli.”

Abari baramaze kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo basabwe kuba bayagumanye bagategereza irindi tangazo rivuye muri Kina Music.

Iki gitaramo cyo kumurika Alubumu ya Igor Mabano cyari kuzaririmbwa na we n’undi muhanzi umwe ari we Nelly Ngabo.

Iki gitaramo gisubitswe nyuma y’ibindi birimo icya Adrien Misigaro yise Each One Reach One, n’icya Cecile Kayirebwa cyiswe Ikirenga mu Bahanzi, byahagaze habura amasaha make ngo bibe.

Hari ibindi bitaramo bishobora gusubikwa birimo Seka Live, Kigali Jazz Junction n’icyo kumurika alubumu ya Prayer House Worship Band.

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya Igor Mabano cyasubitswe