Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Igitaramo cya Gentil&Adrien Misigaro n’icya Cecile Kayirebwa byasubitswe kubera Koronavirusi

Written by on 8th March 2020

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro gusubika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro harimo icyiswe Ikirenga mu bahanzi cyo gushimira Cecile Kayirebwa na Each One Reach One cyagombaga kwitabirwa na Adrien Misigaro, Gentil Misigaro na Israel Mbonyi.

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2020 nibwo iki gitaramo cyari kubera mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

Gentil Misigaro uba muri Canada, Adrien Misigaro n’abandi baramyi babana muri Amerika bari bamaze iminsi i Kigali ndetse imyiteguro yose yari yararangiye, kuko n’icyumba cyari kuberamo cyari cyateguwe.

Hari kandi kuba icyiswe Ikirenga mu bahanzi cyo gushimira Cecile Kayirebwa nk’umuhanzikazi wasigasiye umuco biciye mu mu ndirimbo, kikaba cyari kubera ahazwi nka Camp Kigali.

Cecile Kayirebwa yari gufatanya n’abandi bahanzi barimo Clarisse Karasira, Jules Sentore, Muyango, Mariya Yohana na Mani Martin.

Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri iki cyumweru, nibwo Ubuyobozi bwa Melody Of New Hope Ministries ya Adrien Misigaro bwatangaje ko iki gitaramo cyasubitswe kubera ikibazo gitunguranye cyavutse aho cyagombaga kubera.

Nyuma ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanditse kuri Twitter ko bwafashe umwanzuro gusubika ibitaramo byose n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi

Rigira riti ” Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe 2020 kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Umujyi wa Kigali kandi wibukije abafite ibikorwa binyuranye bihuza abantu benshi gukaza ingamba z’isuku kugira ngo iki cyorezo ntikizabone aho kimenera.

“Mu kurengera ubuzima bw’abaturage tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe.”

Ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020 byari biteganyijwe Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bazataramira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Mu bindi bitaramo bishobora kugirwaho ingaruka n’izi ngamba z’umujyi wa Kigali harimo icyo kumurika alubumu ya Igor Mabano giteganyijwe tariki 21 Werurwe 2020.

Icyorezo cya Koronavirusi giteye ubwoba Isi muri rusange dore ko kimaze guhitana abantu bagera ku 3000, abayanduye bakaba bagera mu bihumbi 100. Ibihugu cyagezemo byafashe ingamba zo kukirinda zirimo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi birimo amasomo, imipira, amaserukiramuco, filime n’ibindi.

httpss://twitter.com/CityofKigali/status/1236654808448348160
Adrien Misigaro na Gentil Misigaro basubitse igitaramo cyabo ku munota wa nyuma