Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Icyamamare Kenny Rogers yitabye Imana

Written by on 21st March 2020

Umuhanzi w’umunya-Amerika wamamaye mu njyana ya Country Music, Kenny Rogers yitabye Imana ku myaka 81.

Abo mu muryango we batangaje ko uyu mukambwe yaguye iwe mu rugo muri Leta ya Georgia  aho yari ari gukurikiranwa n’abaganga dore ko yari ageze mu za bukuru.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, umuryango we wateguye ikiriyo ariko kitabirwa n’abantu bake b’inshuti za hafi.

Kenny Rodgers yamamaye cyane mu 1970 kugera mu 1980 ndetse yegukana ibihembo bitatu bya Grammy Awards.

Abantu benshi bamumenyeye ku ndirimbo ye yitwa “Gambler” ariko yakoze n’izindi zakunzwe zirimo “Lucille”  “Coward Of The County, n’izindi.”

Kenny Rodgers yamaze imyaka isaga 60 akora umuziki, aho yaje kuwuhagarika mu 2017 nyuma y’ibitaramo yari yaratangiye mu 2015.

Yigeze kuvuga ko impamvu indirimbo zikundwa na benshi ari uko ‘avuga ibyo umugabo wese yifuzaga kuvuga  n’ibyo umugore wese yifuza kumva’.

Kenny Rogers yatangiye umuziki afite imyaka 20 ubwo yakoraga indirimbo yise “That Crazy Feelings”.

Yaje kujya mu itsinda ryacurangaga injyana ya Jazz ryitwaga Bobby Doyle Trio akaba yari umucuranzi wa gitari ya base.

Mu 1966 yagiye mu rindi tsinda ryitwaga New Christy Minstrels arivamo mu 1974 aririmba ku giti cye.

Mu 1977 yasohoye indirimbo ye yitwa “Lucille” ituma ahabwa igihembo cya mbere cya Grammy Awards.

Uretse umuziki Kenny Rodgers yagiye ashora imari mu bikorwa by’ubucuruzi butandukanye birimo resitora nyinshi yise Kenny Rogers Roasters.

Mu buzima bwe yashatse abagore inshuro eshanu, akaba yaranabyaye abana batanu.

Kenny Rogers yitabye Imana afite imyaka 80
httpss://youtu.be/7hx4gdlfamo
Reba The Gambler indirimbo ya Kenny Rogers yakunzwe cyane