Ibyo utamenye ku ikanzu idasanzwe Nimwiza Meghan yaserukanye muri Miss Rwanda 2020
Written by Arsene Muvunyi on 25th February 2020
Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 ni bwo habaye umuhango wo gusoza irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 warangiye himitswe Nishimwe Naomie.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 agiye gukorera mu ngata Nimwiza Meghan wari wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019.
Muri ibi birori biryoheye ijisho byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo, byari bitabiriwe n’abantu benshi biganjemo inshuti n’abo mu miryango y’abari kurushanwa.
Hari ba Nyampinga b’ibihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Ghana, Bostwana na Sudani y’Epfo.
Abakobwa bari bagiye gusimburwa bari babukereye barangajwe imbere na Miss Nimwiza Meghan, Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane, Miss Photogenic 2019 Uwase Muyango Claudine, Miss Congeniality Cyiza Vanessa na Miss Hertage Kabahenda Rica Michaela.
Buri wese yari yagerageje kwikoraho ngo agaragare neza muri ibi birori by’imboneka rimwe by’umwihariko Miss Nimwiza Meghan yaserutse bitandukanye n’undi muntu wese wari uhari.
Uyu mukobwa wari umaze umwaka ashishikariza urubyiruko kwitabira imirimo y’ubuhunzi n’ubworozi, yaserutse mu ikanzu nini cyane y’umutuku imeze nk’iy’abageni ku buryo hari aho byageraga bikaba ngombwa ko bayimutwaza.
Ni ikanzu yatunguye abantu benshi bayibonye kuko ari ubwa mbere mu birori bya Miss Rwanda hagaragaye umukobwa wambaye ikanzu iteye nk’uko.
Iyi kanzu yadozwe n’inzu y’imideli Ian Collection basanzwe bambika abakobwa bo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kuva mu 2014. Ni nabo bari bambitse abakobwa 20 babazwa n’akanama nkempurampaka.
Kiss FM yashatse kumenye byinshi kuri kanzu maze tuganira na Salomo Makuru wayidoze adusabanurira birambuye.
Uyu mugabo umaze imyaka irenga 20 ari umudozi yavuze ko Miss Nimwiza Meghan ari we waberetse igishushanyo cy’ikanzu ashaka maze barayimudodera.
Ngo nibwo bwa mbere yari adoze ikanzu nk’iyi ubundi yayobonaga kuri televiziyo akumva bidashoboka.
Iyi kanzu kugira ngo idodwe irangire, byasabye iminsi ibiri nta kindi kintu na kimwe akora.
Ati “Twayikoze mbere y’iminsi ngo Miss Rwanda ibe. Twakoresheje imbaraga zidasanzwe ariko ubundi yatwara nk’iminsi ine.”
Ibikoresho byose byayikoreshejwe byatumijwe muri Turukiya, birimo ibitambo by’ubwoko bibiri kimwe gipima metero icyenda, n’ibindi bikoze muri Plastique byari bikoze umuzenguruko wayo.
Salomo Ati “ Twakoresheje metero 9,5 z’igitambaro gisanzwe, dukoresha izindi icyenda za sate ariko amwe ahenze. Ziriya plastique zari zifite umuzenguruko wo hejuru wari ufite m 2,35, uwo hagati wari ufite m 2,68 uwo hasi wari ufite m 3,25.”

Uyu mudozi avuga ko ibikoresho byari biri kuri iyi kanzu byatumye iremera cyane ku buryo ipima hagati y’ibiro bitanu na bitandatu, mu gihe izindi abandi bari bambaye zitagezaga no kilo kimwe.
Ubwo Meghan yajyaga aho biyerekaniraga, yabaye nk’usitara kuri iyi kanzu ashaka kugwa, uyu mudozi avuga ko byatewe n’umuntu wamuteruje inyuma bigatuma ibiro byose bijya imbere agakandagira imbere.
Mu busanzwe ngo singombwa ko umuntu agenda ayiteruye kuko ifite umwanya munini ku buryo uyambaye atera intambwe uko abishaka.
N’ubwo birinze gutangaza igiciro cy’iyi kanzu, hari amakuru twamenye ko iramutse igurishijwe itajya munsi y’amafaranga ibihumbi 500.
Birasa Eric uyobora Ian Collection na Ian Boutique yavuze ko batangiye gukora amakanzu nk’aya y’umwihariko cyane cyane ay’ibirori benshi bambaraga ari uko bayatumije mu mahanga.
Byari ku nshuro ya mbere abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda bambaye amakunzu ya Ian Collection yakorewe mu Rwanda.

