Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Ibiteye amatsiko ku buzima bwa Clarisse Karasira

Written by on 3rd March 2020

Clarisse Karasira ni umuhanzikazi watangiye kwigaragaza mu mwaka wa 2019 ndetse yakiriwe neza n’abantu benshi cyane cyane abakunda injyana ya gakondo.

Yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ntizagushuke”, “Twapfaga Iki?”, “Komera”, anaherutse gushyira hanze iyitwa “Urungano”.

Uyu mukobwa ufite umushinga wo kumurika alubumu ye ya mbere n’ibitaramo ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka , yagiranye ikiganiro kirambuye na KISS FM atubwira byinshi ku buzima bwe.

KISS FM: Ibyishimo byuzuye kuri wowe ni iki ?

Clarisse Karasira: Iyo mfite amahoro y’umutima, mfite umudendezo kandi mbona n’abantu banzengurutse bafite umudendezo ni byo byishimo byuzuye.

KISS FM:Ni ikihe kintu utinya kurusha ibindi

Clarisse Karasira: Ikintu kintera ubwoba ni ukubura abantu nakundaga

KISS FM:Ni uwuhe muntu uriho ubu wishimira ?

Clarisse Karasira: Ntabwo ari umwe. Ni ababyeyi, abandimwe, umuryango n’inshuti.

KISS FM:Ni ikihe kintu utatakazaho amafaranga ?

Clarisse Karasira: Abana [ahita aseka] nshobora kwisanga nta mafaranga nsigaranye nagiye nyata mu bintu by’abana.

KISS FM: Niki wiyangaho mu buryo ugaragara kurusha ibindi ?

Clarisse Karasira: Ntacyo

KISS FM:Ni izihe ndangaciro wishimira  ku mugabo?

Clarisse Karasira: Ubumana, Ubumuntu, n’Ubunyarwanda

KISS FM:Ni ayahe magambo ukunda gukoresha?

Clarisse Karasira: Ibintu bikunda kunzamo ni ukuvuga ngo iby’Isi ni ubusa

KISS FM:Ni iki ufata nk’icyahinduye ubuzima bwawe ?

Clarisse Karasira: Ni Imana. Ni yo yankujije, ituma mera gutya n’ibindi.

KISS FM: Uramutse umenye ko ugiye kwitaba Imana ni iki wakora bwa nyuma?

Clarisse Karasira: Nasaba imbabazi Imana ku bw’ibyo yantumye ntakazo n’ibibi nakoze, hanyuma ngasaba imbabazi abantu nkababwira ko mbakunda, nkababwira ngo mwebwe muzakundane.

KISS FM:Ni ikihe kintu cy’agaciro ufite ?

Clarisse Karasira: Ntekereza ko ari umutima.

 Ni uwuhe muntu wabayeho mu mateka wisanisha nawe?

Umuhanzikazi Clarisse Karasira azamurika alubumu ya mbere uyu mwaka

Clarisse Karasira: Nta muntu nisanisha na awe ariko mu babayeho barahari benshi sinabavuga ariko no mu bariho arahari ariko sinabona uko mvuga izina rye.

KISS FM: Ni abahe bantu ufata nk’intwari mu buzima bwawe ?

Clarisse Karasira: Umuntu witangiye abandi akarenganywa. Nyine umuntu wapfuye azira abandi.

KISS FM: NiIki wanga urunuka ?

Clarisse Karasira: Nanga akarengane.

KISS FM: Ni ikihe kintu cyakubayeho uri umwana ujya wibuka ugaseka ?

Clarisse Karasira: Twari dufite igikundi n’abana babiri bo kwa mama wacu na musaza wanjye umbanziriza hamwe n’umwana wo kwa nyogokuru. Twakoraga amafuti ateye ubwoba. Hari umunsi umwe yazanye igitekerezo cyo kwigana uko abantu bakuru bashyingura dufata imbeba tujya kuyishyungura mu mudugudu tunyuraho n’imisaraba turi kuririmba Rwanda Nziza, niyo twari tuzi, baradukubita bavuga ngo turi inkunguzi.

KISS FM: Ibihe bibi ujya wibuka ?

Clarisse Karasira: Hari igihe nibanaga nari ndangije amashuri yisumbuye mba i Gicumbi. Ni igihe nabayeho njyenyine. Nahuye n’ubuzima ntari nsanzwe mbamo ariko byaranyigishije cyane.

KISS FM: Uhuye n’Imana ni iki wayisaba ku Isi ?

Clarisse Karasira: Nayisaba ibintu byinshi. Nayisaba ngo itume umuntu abaho iteka kandi tubaneho mu mahoro iteka ryose.

KISS FM: Ni iyihe ndangagaciro wiyumvamo kuruta izindi?

Clarisse Karasira: Ubumana [umutima wo kubaho mu buzima bukunda Imana]

KISS FM: Iyo ubyutse mu gitondo ni iki ubanza gukora ?

Clarisse Karasira: Rimwe na rimwe ndasenga, ubundi nkabyibagirwa nkajya muri telefone cyangwa nkajya mu bwogero nkaririmba.

KISS FM: Ukunda kurya iki ?

Clarisse Karasira: Nkunda kurya igitoki

KISS FM: Ni Iyihe filime uri kureba  muri iyi minsi?

Clarisse Karasira: Yitwa Los Bastardos

KISS FM: Umusore wakunda ni umeze ute?

Clarisse Karasira: Ni ufite indangaciro nkunda ari zo Ubumana, Ubumuntu n’Ubunyarwanda.

KISS FM: Ni iki cyutuma utandukana n’uwo mwashakanye?

Clarisse Karasira: Nta na rimwe ntekereza. Ubu ntabwo ntekereza ko nakwaka gatanya, nizera ko Imana ihindura.

Clarisse Karasira ni mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda
httpss://youtu.be/YaYa7OYLqWs
Reba indirimbo nshya ya Clarisse Karasira