Ibitaramo Cyusa yagombaga gukorera i Burayi byasubitswe amaze kugera mu Bubiligi
Written by Arsene Muvunyi on 13th March 2020
Ibitaramo umuhanzi Cyusa Ibrahim yagombaga gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi byasubitswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koranavirusi.
Bitewe n’umuvuduko w’icyorezo cya koronavirusi gukomeje gukwira ku Isi, ibihugu bitandukanye bikomeje gukuraho ibikorwa bihuza abantu benshi mu rwego kurinda abataracyandura.
Nko mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Buruseli ibitaramo byose basubitswe. Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, umuhanzi Diamond Platnumz yari ahafite igitaramo cyasubitswe.
Ku Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, itsinda rya Cyusa n’inkera naryo ryari rifite igitaramo cyo kwifatanya n’abanyarwanda baba i Buruseli kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore ariko nawe ntakigikoze.
Cyusa yabwiye KISS FM ko nyuma y’uko iki gitaramo gisubitswe bafashe umwanzuro wo kuririmbira mu kabari k’abanyarwanda kitwa Umbrella aho kwinjira ari ubuntu.
Aho haraba hanari kugurishirizwa CD ziriho indirimbo z’uyu muhanzi.
Cyusa yavuze ko n’ibindi bitaramo yari gukorera mu mu Bufaransa, u Buholandi no mu Busuwisi nabyo ntabwo azabyitabira.
Biteganyijwe ko we n’abandi babiri bari kumwe, bazahita bagaruka i Kigali mu cyumeru gitaha ku wa Kabiri.
Ni ku nshuro ya kabiri Cyusa yari agiye gutaramira mu Bubiligi. Byarii biteganyijwe ko umuvandimwe we Stromae yari kuzitabira iki gitaramo.
