Ibindi bitaramo bikomeye bishobora gusubikwa kubera Koronavirusi
Written by Arsene Muvunyi on 10th March 2020
Muri iki gihe icyorezo cya Koranavirusi gikomeje gukwira ku Isi, ibihugu kitarageramo bikomeje gufata ingamba zo kugikumira kugira ngo hatagira umuturage n’umwe ucyandura.
U Rwanda rwakajije ingamba zo kubungabunga isuku cyane cyane ahahurira abantu benshi. Ubu kwinjira mu nyubako iyo ari yose itangirwamo serivisi ni ukubanza gukaraba intoki n’isabune yabugenewe, abantu bakanguriwe kudasuhuzanya mu biganza, guhoberana n’ibindi.
Tariki 08 Werurwe 2020 Umujyi wa Kigali watanze amabwiriza agahagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.
Kuri uwo munsi hahise hasubikwa ibitaramo bibiri bikomeye byari byitezwe na benshi harimo icyiswe Ikrenga mu Bahanzi cyari kigamije gushimira Umunyabigwi Cecile Kayirebwa n’icyiswe Each One Reach One cyari gususurutswa n’abarimo Adrien na Gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abaramyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kugeza ubu igihe ibitaramo bizongera gukomorerwa mu Mujyi wa Kigali ntabwo kizwi kuko ari ugutegereza igihe ubuyobozi buzasohorera irindi tangazo.
Muri uku kwezi kwa Werurwe mu mujyi wa Kigali kuzabera ibitaramo bikomeye ndetse imyiteguro yari yaratangiye. Ababitegura ubu bararindiriye ngo bamenye niba babisubika cyangwa se niba bazaba barakomorewe.
Muri ibyo bitaramo bikomeye harimo icyo kumurika alubumu ya mbere ya Igor Mabano yise “Urakunzwe”.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 21 Werurwe 2020. Amabwiriza asubika ibitaramo yasohotse mu gihe imyiteguro yari igeze kure dore ko n’amatike yatangiye kugurishwa.
Niba tariki 27 Werurwe 2020 ibitaramo bizaba bitaremererwa kubera mu mujyi wa Kigali, ubwo abakunzi b’igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction bazashaka ahandi basohokera.
Biteganyijwe ko kuri uwo munsi icyamamare mu njyana ya Dancehall, Timaya, wo muri Nigeria ari we uzataramira abakunzi b’umuziki.
Kugeza ubu umuhanzi w’umunyarwanda ugomba gufatanya na Timaya muri iki gitaramo ntaramenyekana.
Birashoboka cyane kandi ko abakunda urwenya muri uku kwezi bazarurebera kuri interineti kuko amabwiriza ahagarika ibitaramo aramutse akomeje gushyirwa mu bikorwa uku kwezi kwa Werurwe nta gitaramo ngarukakwezi cya Seka Live cyazaba.
Kugeza ubu abategura iki gitaramo bari bataremeza umunyarwenya uzacyitabira kuko bari babanje gutanga umwanya ngo abakunzi bacyo bitorere uwo bashaka.
Si ibi gusa kuko umuramyi Kavutse Olivier aherutse gutangaza ko tariki 29 Werurwe 2020 we n’itsinda rye rya Prayer House Worship Band, bafite igitaramo cyo kumurika alubumu yabo ya mbere.


