Gusubiza amafaranga abari baguze amatike y’igitaramo cya Adrien Misigaro byasubitswe
Written by Arsene Muvunyi on 16th March 2020
Ubuyobozi bwa Melody of New Hope Ministry yari yateguye igitaramo cyiswe “Each One Reach One” kikaza gusubikwa ku munota wa nyuma, bwatangaje ko bwabaye buhagaritse igikorwa cyo gusubiza abari baguze amatike.
Iki gitaramo cyari kuba tariki 08 Werurwe 2020, cyikitabirwa na Adrien Misigaro washinze umuryango w’ivugabutumwa wa Melody of New Hope, gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abandi baramyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Cyasubitswe habura amasaha make ngo kibe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kiri gukwirakwira ku Isi.
Bukeye bwaho aba baramyi bakoze igitaramo cyatambukijwe ku rubuga rwa YouTube mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa bari biyemeje gutanga, banatangiza ubukanguramba bwo gukusanya inkunga yo kuziba icyuho cy’igihombo batewe n’isubikwa ry’iki gitaramo.
Babicishije ku rubuga rwa Gofundme.com bavuze ko bakeneye kugaruza amafaranga agera ku bihumbi $15 bari bashoye.
Kugeza ubu inkunga imaze kuboneka ni n’amadorali y’Amerika 835 yatanzwe n’abantu 13 mu cyumweru kimwe.
Adrien Misigaro n’umuryango we w’ivugabutumwa biyemeje gusubiza amafaranga abantu bose bari baguze amatike kuva tariki 12 Werurwe 2020 kugera tariki 16 Werurwe 2020.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye n’Umuyobozi wa Melody of New Hope mu Rwanda , Amani Laurent, yavuze ko iki gikorwa kitabiriwe cyane ku buryo umubare munini w’abari baguze amatike umaze gusubizwa amafaranga.
Ati “ Abantu baritabiriye mu minsi ishize bari benshi. Tugendeye uko minsi ishize abantu banganaga usanga nka 75 cyangwa 80% by’abantu bamaze gusubizwa amafaranga yabo.”
Kuri uyu wa Mbere ni bwo byari biteganyijwe ko abantu bose barara basubijwe amafaranga yabo ariko byabaye bihagaze bitewe n’uko uburyo abantu baba ari benshi, na byo bishobora gutuma hari abashobora kwanduzanya icyorezo cya Koronavirusi.
Amani ati “ Uyu munsi nibwo twari tumaze gukora inama turavuga tuti ‘ntabwo twakwishyira mu kaga ngo dushyireyo umukozi kugira ngo yakire abantu bose kandi nta buryo bwo kwirinda buhari kuko niba ari uyu munsi bashobora kuzira rimwe’. Turifuza kuba twakongera iminsi ku buryo n’umuntu utari kubona uko aza azagira amahirwe yo kuza mu kindi gihe tuzaba twashyizeho. ”
Indi nzira ishobora gukoreshwa ni ukoherereza amafaranga abari basigaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kurinda abantu guhura ari benshi.
Abantu bari baguze mbere amatike yo kwinjira mu gitaramo cya “Each One Reach One” basaga 1000.
Amani Laurent avuga ko hari n’abantu batari benshi biyemeje kureka amafaranga yabo mu rwego rwo gushyigikira igikorwa.
