Gentil Misigaro yavuze ku buryohe bw’urushako amazemo umwaka
Written by Arsene Muvunyi on 3rd March 2020
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gentil Misigaro yatangaje ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma y’umwaka ushize ashinze urugo.
Tariki 16 Werurwe 2019 nibwo umuramyi ufasha imitima ya benshi, Gentil Misigaro, yakoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire, Mugiraneza Rhoda wanizihizaga isabukuru y’amavuko.
Harabura ibyumeru bibiri gusa, ngo bizihize isabukuru y’umwaka umwe, biyemeje kubana akaramata.
Mu kiganiro Drive gikorwa na Austin kuri KISS FM, Gentil Misigaro yabajijwe icyahindutse mu buzima bwe kuva yakora ubukwe, asubiza ko abayeho mu buryohe gusa.
Ati “Ni uburyohe ndakubwiye, bimeze neza. Ntabwo ari ugutera ishyari abatarashaka cyangwa kubabwira ko bakoze amakosa bazabigeramo[…] Iyo utarashaka hari byinshi uba ukora wenyine ariko iyo umaze gushaka muba muri babiri. Urubona uko mberewe ubu urabyibuka umwaka ushize ntabwo nari meze gutya.”
Ubwo Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda bamaraga gukora ubukwe, umugabo yasubiye muri Canada, umugore asigara mu Rwanda amusanga yo nyuma.
Ku isabukuru y’amavuko ya Gentil Misigaro yabaye tariki 29 Ukwakira 2019, Mugiraneza Rhoda yanditse amagambo y’urukundo kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yanyuzwe n’urushako.
Ati “Uri impano nziza yavuye ku Mana. Nahoraga ndota kuzagira umuntu nkawe iruhande rwanjye mu minsi yose isigaye y’ubuzima bwanjye; ugira ubuntu, ukunda abantu, wizihira abantu, wumva abantu, wita ku bantu, inkoramutima n’ibindi byinshi mukozi w’Imana. Ndashima Imana yakumpaye nk’umugabo wanjye ndetse n’inshuti nziza. Ndagukunda cyane! Isabukuru nziza Gentil Misigaro.”
Gentil Misigaro wakunzwe mu ndirimbo zirimo “Biratungana”, “Buri Munsi”, “Hari Imbaraga”, n’izindi ari mu Rwanda mu gihe umugore we yamusize muri Canada. Icyamuzanye ni ibitaramo byiswe Each One Reach One bigamije kurwanya ibiyobyawenge.
Kimwe kizabera muri Intare Conference Arena tariki 08 Werurwe 2020 aho bazaba bafatanyije na Israel Mbonyi na Adrien Misigaro mu gihe ikindi kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

