Gahunda irambuye y’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi icyiciro cya kabiri
Written by Arsene Muvunyi on 3rd March 2020
Abategura irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi bamaze gutangaza gahunda y’amajonjora azatangirira mu mujyi wa Kigali tariki 06 Werurwe 2020.
Ni ku nshuro ya kabiri hategura irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guteza imbere urubyirukom rufite impano mu nganda ndangamuco ziri mu byiciro bitandatu ari byo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Ikinamico n’Urwenya, Gufata Amafoto n’Amashusho, Imideli n’Ubuvanganzo no kwandika ibitabo.
Mu gihe irya mbere amajonjora yabereye ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ubu yashyizwe ku rwego rw’uturere kugira ngo rigere kuri benshi.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Art-Rwanda Ubuhanzi, amajonjora azatangira tariki 06 Werurwe 2020 abere mu turere dutandukanye, ari two Nyarugenge, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Gicumbi, Gisagara na Nyaruguru.
Tariki 07 Werurwe 2020 ni umunsi wahariwe abo mu Karere ka Gasabo, Ngoma, Gatsibo, Rwamagana, Musanze na Nyamasheke mu gihe tariki 08 Werurwe 2020 ari abo mu Karere ka Huye.
Tariki 09 Werurwe 2020 hazaba hatahiwe abo mu turere twa Kirehe, Rulindo na Kamonyi.
Tariki 10 Werurwe 2020 ni wo munsi wa nyuma w’amajonjora ku rwego rw’uturere akazabera mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba ari two Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyabihu, na Ngororero.
kuva tariki 15 Werurwe kugera tariki 05 Gicurasi 2020 hazaba haba amajonjora ku rwego rw’Intara akazabera i Kigali.
Tariki 09 Gicurasi 2020 nibwo hazaba irushanwa rizemeza abagera kuri 420 bagomba kujya mu mwiherero uzatangira tariki 17 Gicurasi ukarangira tariki 29 Gicurasi 2020 bucya hatorwa abatsinze.
Abantu batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa amafaranga miliyoni imwe kuri buri umwe, mu gihe imishinga itatu ye mbere yo mu matsinda izahembwa miliyoni 10 kuri buri umwe.
Ku nshuro yaryo ya mbere Mu cyiciro cy’Ubugeni uwegukanye igihembo ni Muhawenimana Maximilien, mu cy’Indirimbo n’Imbyino ni Shyaka Jean Pierre uzwi nka Ngazo, icy’Imideli ni Mukamurigo Jacqueline; icy’Ikinamico ni Uwumukiza Annuarite, mu Gufata Amafoto n’Amashusho ni Munezero Jean Chretien, naho mu Kuvuga Imivugo ni Maniraguha Carine wamenyekanye nka Divine muri Filime ya Seburikoko.