Filime wareba muri ibi bihe zivuga ku byorezo nka COVID-19
Written by Arsene Muvunyi on 23rd March 2020
Muri iyi minsi Isi ihaganyakishijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimaze gukwira mu bihugu byinshi ndetse abantu basaga ibihumbi 10 bamaze gupfa.
Kugeza ubu mu Rwanda naho cyarahageze aho nyuma y’icyumweru kimwe umurwayi wa mbere agaragaye abandi bagera kuri 18 basanzwemo iyi ndwara.
Ubuzima busa n’ubwahagaze mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara itarabonerwa umuti n’urukingo.
Insengero, amashuri, ibitaramo, utubari n’ibindi bihuza abantu benshi byarahagaritswe, imipaka irafungwa, ingendo z’indege na zo ni uko.
Muri ibi bihe uretse abafite ingendo zihutirwa n’imirimo irimo nk’ubuganga, serivisi za banki, umutekano abanda basabwe kuguma mu ngo zabo.
Ku badafite ibindi bahugiyemo, kureba filime ni kimwe mu byabafasha gusunika iminsi no kugabanya kurambirwa.
Dore zimwe muri filime zivuga ku byorezo nk’iki ushobora kureba. Birashoboka ko zakumara ubwoba cyangwa se zikabwongera!
World War Z
Brad Pitt na Mireille Enos bakina muri iyi filime ivuga ku cyorezo cyandura, igaragaramo imbaga y’ibiremwa bidasanzwe.
Brad Pitt akina nk’uwahoze akora iperereza mu Muryango w’abibumbye yemeye kunyura ahantu handuye kugira ngo abone inkomoko y’iki cyorezo kiba cyateye n’uko yabona umuti mbere y’uko abantu bapfa.
I am Legend
Ni filime ikinwa na Will Smith, aho ivuga ku cyorezo kimara imyaka cyica abantu benshi abasigaye kikabahindura ibisimba. Umuntu umwe uba waracitse ku icumu mu mujyi wa New York agerageza gushaka umuti nyuma y’ibi bihe bimeze nk’imperuka.
Cargo
Iyi ni Filime igaragaramo abakinnyi batandukanye nka Martin Freeman. Ivuga ku cyorezo cy’ibiremwa bidasanzwe cyibasira Australia maze nyuma yacyo umubyeyi uba yaranduye agashaka umuntu wita ku mwana we muto w’umukobwa, kuko aba abona atangiye guhinduka.
Here Alone
Iyi ni filime ivuga ku mugore uba wararokotse icyorezo gikomeye gihitana imbaga y’abantu benshi barimo umugabo we n’umwana we.
Yicwa n’agahinda ko kuba yararokotse akajya kuba ahantu ha wenyine. Ubuzima bwe buhinduka nyuma yo guhura n’umwana w’umukobwa n’umugabo wa nyina.
Last Man on The Word
Iyi ni filime ishingiye ku gitabo cya Richard Matheson cyitwa “I Am Legend”. Igararamo Vincent Price nk’umuhanga muri siyansi uba wararokotse icyorezo cya virusi iba yarahitanye ubuzima bw’abantu benshi. Ashakisha abandi bantu bashobora kuba barasigaye akakabura ku buryo atekereza ko ari we muntu wa nyuma wasigaye ku Isi.
The Night Eats the World
Iyi ni filime ivuga ku musore ubyuka nyuma y’ijoro ry’ibirori agasanga mu Mujyi wa Paris huzuyemo ibiremwa bidasanzwe byica abantu.
Uyu musore uba muri bake baba barokotse, yicwa n’ubwoba agahitamo kwihisha muri iyo nyubako kugeza ubwo abonye abandi barokotse.
Outbreak
Iyi ni filime ivuga ku cyorezo kimeze nka Virusi ya Ebola. Iyi virusi ivumburwa muri Zaire ikica abantu bose batuye mu gace kamwe mu masaha 24.
Leta ishaka abashakashatsi ngo bamenye iby’iyi virusi ariko igisirikare kigahitamo kuhasenya burundu ngo hatagira abandi bandura.
Nyuma y’imyaka 30 inzobere mu by’indwara z’ibyorezo, Sam Daniels, aritabazwa mu gihe iki cyorezo cyongeye kugaragara muri Afurika.
Inguge ivanwa muri Afurika rwihishwa ikajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri California igatangirwa kucyanduza abantu.
Mu gihe uyu muganga aba ashaka umuti wacyo, igisirikare kiba gishaka gukoresha bombe mu kugihagarika.
Flu
Iyi filime ivuga ku cyorezo gifata imyanya y’ubuhumekero mu Mujyi wa Bundag muri Koreya y’Epfo aho cyica umuntu ucyanduye mu masaha 36 yonyine.
Abatuye muri uyu mujyi bagera kuri miliyoni ubuzima bwabo buba buri mu kaga.
Virus
Ni filime ishingiye ku nkuru y’ibyabayeho mu Buhinde mu mwaka wa 2018, ubwo icyorezo cya virusi ya Nipah cyibasiraga abatuye muri Leta ya Kerala n’uburyo bagerageje kurwana na cyo.
Train To Busan
Ni filime ivuga ku mugabo w’umucuruzi n’umukobwa we batega gari ya moshi berekeza mu mujyi wa Busan, mu gihe muri Koreya y’Epfo haba hadutse icyorezo.
Ibintu bihinduka bibi cyane ubwo baba bageze hagati mu rugendo, icyorezo kigafata n’abagenzi.