Filime “The 600” ivuga ku ngabo za RPA zari mu CND yahawe igihembo muri iserukiramuco ryo muri Amerika
Written by Arsene Muvunyi on 1st March 2020
Filime yitwa The 600 ivuga ku butwari bw’abasirikare b’ingabo zahoze ari iza RPA zari zikambitse muri CND,mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba yahawe igihembo mu iserukiramuco ryitwa Winter Film Festival ribera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iserukiramuco rya Winter Film Festival riri kuba ku nshuro ya cyenda aho ryatangiye tariki 20 Gashyantare kugera tariki 29 Gashyantare 2020.
Mu kurisoza habaye umuhango wo gutanga ibihembo kuri filime zahize izindi muri 79 zerekanywe harimo n’iyitwa The 600: The Soldier’s Story yari mu cyiciro cya filime mbarankuru.
Iyi filime yaje guhabwa igihembo nk’iyahize izindi 13 zari mu cyiciro kimwe, kikaba cyakiriwe n’umwanditsi w’ibitabo Nishimwe Consolee.
The 600: The Soldier’s Story yegukanye iki gihembo nyuma y’ikindi mu iserukiramuco rya Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabaye mu mwaka ushize.
Iyi filime ifite iminota 115, ivuga ku nkuru y’abasirikare 600 ba RPA bari bakambitse muri CND ubu ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Bahagiye mu rwego rwo kurinda abanyapolitiki ba RPF bari baje i Kigali kuba muri guverinoma y’inzibacyuho nk’uko byari mu masezerano ya Arusha.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga bafashe iya mbere bakoma mu nkokora Interahamwe n’abari abasirikare ba Leta y’icyo gihe bari kwica inzirakarengane.
The 600: The Soldier’s Story igaragaramo ubuhamya bwa bamwe mu bari abasirikare bari muri iyi batayo n’abarokowe nabo bari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri icyo gihe.
Umunya-Amerika Richard Hall niwe watunganyije filime aho yafatanyije na Annette Uwizeye. Iki gitekerezo yakigize ubwo yasuraga Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohoro Igihugu, yiyemeza kwerekana ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
