Filime “Petit Pays” ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye igiye kwerekanwa i Kigali
Written by Arsene Muvunyi on 25th February 2020
Filime ishingiye ku gitabao cya Gaël Faye “Petit Pays” ari na yo ya nyuma Nsanzamahoro Denis ‘Rwasa’ yakinnyemo izerekanwa bwa mbere i Kigali mu ntangiriro za Werurwe 2020.
“Petit Pays” ni igitabo cy’impapuro 224 cyanditswe n’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Gaël Faye cyasohotse muri Kanama 2016.
Iki gitabo cyanditswe mu ndimi zitandukanye nk’Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igitaliyani, cyanakinywemo filime ndende mu mwaka wa 2019 aho amashusho menshi yafatiwe mu Karere ka Rubavu.
Muri iyi filime hifashishijwemo abana bavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu mu kumvikanisha neza inkuru irimo. Harimo kandi umukinnyi w’umunyarwanda witabye Imana mu mwaka ushize, Nsanzamahoro Denis, wamamaye nka Rwasa.
Kuva tariki 16 Gashyantare 2020 “Petit Pays” iri kugenda yerekanwa mu bice bitandukanye byo mu Bufaransa ariko izajya ku isoko bwa mbere tariki 18 Werurwe 2020.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Gaël Faye yavuze ko iyi filime ivuga ku buzima yaciyemo akira umwana, izanerekanwa mu Mujyi wa Kigali tariki 07 Werurwe 2020 muri Century Cinema.
Mu bindi bice izerekanwamo nyuma yo kuva i Kigali ni mu mujyi wa Reims tariki 13 Werurwe, na Paris Tariki 17 Werurwe 2020.
Iki gitabo kivuga ku buzima bw’umwana wavukiye i Burundi akabyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’umufaransa wakoreraga i Burundi. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.
Uwo mwana ufite hagati y’imyaka 10 na 15 aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu. Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye, kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu baho bamufataga nk’umunyamahanga.
Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko niho byibuze yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.
Igitabo cya “Petit Pays” mu 2016 cyegukanye ibihembo bitandukanye birimo Prix Goncourt des Lycéens mu , Prix du Premier Roman mu 2016, Prix Palissy na Prix du Roman FNAC


