Entertainment News
Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya The Mane buratangaza ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku mikorere yabo ku buryo nta mishanga minini bateganya gukora muri uyu mwaka. Ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo leta y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bitandukanye mu gihugu hasigara ibyihutirwa nk’ubucuruzi bw’ibiribwa, amavuriro na serivisi za banki, mu […]
Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Neza Patricia Masozera, yagaragaje amarangamutima ye ku muhanzi Skales wo muri Nigeria ku munsi w’ibisabukuru ye nyuma y’iminsi bivugwa ko urukundo rwabo rwarangiye. Ejo hashize tariki 01 Mata 2020 nibwo umuhanzi wo muri Nigeria Raoul John Njeng-Njeng uzwi Skales yizihije isabukuru y’imyaka 29. Umuhanzikazi w’umunyarwandakazi Neza Patricia Masozera, wari umaze iminsi […]
Umuhanzi Diamond n’itsinda ry’abo bakorana muri Wasafi bavuye mu kato bari bamazemo iminsi 14 bagasanga nta bwandu bwa COVID-19. Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Diamond Platnumz n’itsinda ry’ababo bafatanya mu bikorwa bye bya muzika bashyizwe mu kato nyuma yo gukekwaho ko bashobora kuba bafite ubwandu bwa COVID-19. Icyo gihe bari bavuye mu bihugu byo ku […]
Yize gushushanya, umuziki ni impano Yakoze kuri Televizo y’u Rwanda Ntabwo yakundaga kuvuga ariko akagira urwenya yishwe n’impanuka asiga umwana w’uruhinja “Zirikana Ibanga” yayihimbiye umukunzi we Ni gake cyane uzataha ubukwe ngo utahe badacuranze indirimbo yitwa “Ubukwe Bwiza” y’umuhanzi Niyomugabo Philemon. Radiyo zicuranga kenshi izindi ze nka “Munsabire”, “Nanjye Ndakunda”, “Nzakuzirikana”, “Ngwino” n’izindi nyinshi zikora […]
Umwe mu bajyana b’umuhanzi Diamond Platnumz, Sallam Sk yatangaje ko yamaze gukira indwara ya COVID-19 nyuma y’iminsi 14 yitabwaho n’abaganga. Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Sallam Sk yatangaje ko yanduye indwara ya COVID-19, aba umuntu wa gatandatu wari ugaragayeho iki cyorezo muri Tanzania. Uyu mugabo uri mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko yashyizwe mu […]
Umubare munini w’abaririmbyi ba Chorale y’abana ya Watoto Children’s Choir n’abashinzwe kubakurikirana basanzwemo indwara ya COVID-19 banduriye muri Canada aho baheruka gukoreramo ibitaramo. Watoto Children’s Choir ni korali y’abana bo muri Uganda biganjemo ‘imfubyi n’abakomoka mu miryango ikennye bafashwa n’urusengero rwitwa Watoto Ministries muri Uganda. Aba bana bubatse ibigwi mu kuririmba, bazenguruka ibihugu bitandukanye bakora […]