Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Danybeats mu nzira zo gukorera indirimbo abarimo Diamond, Burnaboy na Joeboy

Written by on 27th February 2020

Danybeats utunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda yatangaje ko hari imishinga afite ateganya gukorana n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga nka Burnaboy, Diamond Platnumz na Joe Boy.

Danybeats ni umwe batunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi bigaragaje cyane mu Rwanda bitewe n’indirimbo yarambitseho ibiganza zigakundwa ku rwego rwo hejuru. Yari mu bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards 2019.

Ni we wakoze “Ku Gasima” ya Bushali, “Twifunze ya Sintex”, “Fever” ya Kivumbi, “Medecine” ya Kevin Skaa, “Twifunze” ya Sintex n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, Danybeats yavuze  yavuze ko yishimira ibyo yagezeho mu mwaka wa 2019 birimo kugaragaraza impano z’abahanzi bato barimo Kevin Skaa, Kivumbi na Ange Rita Kagaju.

Uyu musore avuga ko muri uyu mwaka afite gahunda yo gukomeza gukora cyane ariko akibanda ku gukorana n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Diamond Platnumz, Joeboy na Burnaboy.

Ati “ Ndi kugerageza kwegera abahanzi bo hanze y’igihugu tugakorana kuko nkeka ko umuziki wacu ugeze ahantu heza tuwufatanyije n’ibindi bihugu dushobora gukora ibintu byiza kurushaho. Diamond twaraganiriye tuvugana ku mishanga tuzakorana, akunda ibyo nakoze,  nari ndi kumwe n’umujyanama wa Joeboy ambwira ko yakunze “Twifunze” cyane na Burnaboy twarapanze ko tuzakorana namuhaye umushinga arawukunda.”

N’ubwo bikiri mu magambo gusa kuri Burnaboy ba Diamond Platnumz, Danybeats yatangaje ko indirimbo ya Joeboy na Davis D agiye gutangira kuyikora ku buryo azasubira muri Nigeria yararangiye.

Biciye muri Rg-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, Danybeats afite gahunda yo kuzajya akorana indirimbo na buri muhanzi uzajya uba yatumiwe byaba akarusho akaba ari kumwe n’undi muhanzi wo mu Rwanda.

Kugeza ubu uyu musore yamaze gutandukana na Kevin Skaa ariko yemeza ko hari abandi bafite impano yatangiye gukorana nabo kugira ngo abazamure.

Danybeats agiye gukorera indirimbo Diamond Platnumz
Danybeats agiye gukora indirimbo ya Joeboy na Davis D