Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


COVID-19 yishe Aurlus Mabélé wari umwami w’injyana ya Soukous

Written by on 20th March 2020

Umuhanzi Aurélien Miatsonama [Aurlus Mabélé] wamamaye nk’umwami w’injyana ya Soukous yo muri Congo Brazaville yitabye Imana azize indwara ya COVID-19 [koronavirusi].

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, itangajwe n’abarimo umukobwa we Liza Monet.

Aurélien Miatsonama yari asanzwe arwaye kanseri ariko yahuhuwe n’icyorezo cya Koronavirusi gikomeje koreka ingogo mu bihugu bitandukanye bigize Isi.

Yaguye mu bitaro by’i Parsi mu Bufaransa ari naho yari asanzwe atuye.

Mu butumwa umukobwa we yanditse kuri Twitter yagaragaje akababaro atewe no kubura umubyeyi we.

Ati “Papa yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yishwe na Coronavirus. Murakoze guha agaciro urwibutso rwe. Yari umunyabigwi ukomeye mu njyana ya Soukous, ariko abanye-Congo baramubuze uyu munsi.”

Uyu munyabigwi mu njyana Soukous yavukiye muri Congo Brazaville mu 1953 bivuze atabarutse afite imyaka 67.

Mu 1974 yashinze itsinda ryitwaga Ndombola Lokole afatanyije n’abarimo Jean Baron, Pedro Wapechkado na Mav Cacharel.

Mu 1986 yashinze irindi tsinda ryitwa Lokote aho yari afatanyije Diblo Dibala na Mac Cacharel. Aha ni ho bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo “Embargo”, “Extra Ball”, “Liste Rouge” n’izindi.

Mu gihe cy’imyaka 25 yamaze akora umuziki, yabashije gucuruza kopi z’alubumu zigera kuri miliyoni 10.

Aurlus Mabélé yakanyujijeho mu myaka ya za 80