COVID-19: Seburikoko, City Maid, Papa Sava zahagaritse ibikorwa byo gufata amashusho
Written by Arsene Muvunyi on 27th March 2020
Filime z’uruhererekane zikinirwa mu Rwanda zahagaritse ibikorwa byo gufata amashusho ibice bishya bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Kuva iki icyorezo cyatangira gukwira mu bihugu bitandukanye ku Isi, ibikorwa binyuranye byarahagaze abantu bakangurirwa kuguma mu ngo kugira ngo birinde ikwirakwira ryacyo.
Kuva ku bitaramo, utubari, amashuri, ubucuruzi, kugera ku ngendo ubu byose byarahagaze. Bimwe mu byagizweho ingaruka ni izi ngamba zo kwirinda COVID-19 harimo na sinema.
Urugero ni kuri filime z’uruhererekane zikinirwa mu Rwanda ziri mu zikunzwe n’abantu benshi, zahagaritse ibikorwa byo gufata amashusho y’ibice byari kuzerekanwa mu minsi iri imbere.
Afrifame Pictures itunganya filime zica kuri televiziyo y’u Rwanda ari zo City Maid na Seburikoko, yatangaje ko guhera mu cyumweru gitaha abantu batazongera kubona ibice bishya bitewe n’uko bahagaritse ibikorwa byo gufata amashusho.
Ati “ Hashize iminsi duhagaritse ibikorwa byo gufata amashusho y’izi filime, ibi bikaba bituma guhera mu cyumweru gitaha mutazongera kubona episode nshya zaba inzinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda cyangwa kuri Interineti. Kugeza igihe tuzabagezaho irindi tangazo.”
Niyitegeka Gratien ufite filime y’uruhererekane ica kuri YouTube nawe yabwiye KISS FM ko bitewe n’ibi bihe abantu bakanguriwe kuguma mu ngo, yahagaritse ibikorwa byo gufata amashusho gusa ngo yari yarizigamye uduce dushobora kumara ukwezi kose.
Ati “Gufata amashusho twarabihagaritse ariko nari mfite amashusho nizigamiye, ashobora kumara nk’ukwezi.”
Seburikoko na City Maid ni zo filime z’uruhererekane zimaze igihe kinini zica kuri televiziyo y’u Rwanda. Zegukanye ibihembo mu myaka itandukanye muri Rwanda Movie Awards, na Mashariki Film Festival.

