Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


COVID-19: RDB yahagaritse utubyiniro n’indi myidagaduro ibera mu tubari na hoteli

Written by on 18th March 2020

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [RDB] cyahagaritse ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye bibera mu mahoteli n’utubari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira ku Isi.

Isi yose iri mu bihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cy’indwara ya COVID-19 [koronavirusi] gikomeje kwandura mu buryo bwihuse kandi kinakica bamwe.

Cyahereye mu Bushinwa mu Ntara ya Wuhan mu mpera z’umwaka wa 2019 ariko kimaze kugera mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda aho habarurwa abantu bagera ku munani banduye bari kwitabwaho n’abaganga.

Mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza kwanduzanya, ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi byarahagaritswe nk’imikino, ibitaramo, amateraniro y’abasenga, amashuri n’ibindi byakoroshya ihererekanywa ry’ubu bwandu.

Ibikorwa bijyanye no kwakira abantu muri hoteli, resitora n’utubari byasaga nk’ibikora nk’uko bisanzwe, ariko kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere [RDB] cyasohoye itangazo rihagarika ibikorwa by’imyidagaduro byahaberaga.

Ibwirizwa rya Kabiri rigira riti “Kuba muhagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro (amatorero/ Live bands, utubyiniro/night clubs,  imikino kuri Billard) n’ibindi bituma abantu begerana cyane kugeza muhawe andi mabwiriza.”

RDB kandi yasabye abafite za resitora ko abakiriya babo bagomba kwicara bubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

httpss://twitter.com/RDBrwanda/status/1240230695059980288
Utubyiniro twahagaritswe kubera Koronavirusi