Current track

Title

Artist

Current show

Girls Talk

20:00 22:00


COVID-19: Patient Bizimana ntakigiye gutaramira mu Buholandi

Written by on 16th March 2020

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana ntakigiye gutaramira mu Buholandi bitewe n’icyorezo cya COVID-19 [koronavirusi].

Isi yose iri mu bihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira kandi kigahitana abantu mu gihe gito.

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura iyi ndwara bamaze kugera ku bihumbi 169 mu gihe abamaze gupfa bagera ku bihumbi 6 na 500.

Ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo byarahagaritswe mu bihugu byinshi mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza kwanduzanya.

Umuramyi Patient Bizimana asanzwe akora igitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika [Easter Celebration] ariko yamaze kugihagarika nyuma y’amabwiriza y’umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ahagarika ibikorwa bihuza abantu benshi.

Uyu muhanzi wari ufite gahunda yo gutaramira mu Buholandi tariki 04 & 05 Mata 2020 aho yari kuzafatanya n’umuramyi Fortrant Bigirimana wo mu Burundi  ntabwo akigiyeyo kubera icyorezo cya Koronavirusi.

Patient Bizimana yavuze ko amatariki mashya y’iki gitaramo azatangazwa mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya koronavirusi cyamaze kugera mu Rwanda aho abantu batanu ari bo  bamaze kugaragara ko banduye iyi ndwara.

Abantu barakangurirwa kongera isuku, bakaraba intoki n’isabune inshuro nyinshi zishoboka, birinda  gusuhuzanya mu ntoki, kujya ahari abantu benshi no gukora ingendo zitari ngombwa.

httpss://www.instagram.com/p/B9x8gJ_gZcw/
httpss://youtu.be/Bv7yP-mEQNM
Reba indirimbo nshya ya Patient Bizimana yitwa Nubw’Ijoro