Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


COVID-19: Diamond Platnumz yavuye mu kato nyuma y’iminsi 14

Written by on 1st April 2020

Umuhanzi Diamond n’itsinda ry’abo bakorana muri Wasafi bavuye mu kato bari bamazemo iminsi 14 bagasanga nta bwandu bwa COVID-19.

Tariki 19 Werurwe 2020 nibwo Diamond Platnumz n’itsinda ry’ababo bafatanya mu bikorwa bye bya muzika bashyizwe mu kato nyuma yo gukekwaho ko bashobora kuba bafite ubwandu bwa COVID-19.

Icyo gihe bari bavuye mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi aho bari bagiye gukorerayo ibitaramo ariko bigasubikwa kubera iki cyorezo n’ubundi.

Icyo gihe umujyanama w’uyu muhanzi Sallam Sk yahise apimwa bamusangana iyi virusi ashyirwa ahantu ha wenyine atangira gukurikiranwa n’abaganga ndetse yamaze gukira yasohotse mu bitaro kuri uyu wa 31 Werurwe 2020.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2020, umuhanzi Diamond platnumz nawe yatangaje ko we n’itsinda ry’abo bakorana muri Wasafi bavuye mu kato nyuma yo gusanga ari bazima.

Ati “Ndashimira Imana kuba nyuma y’iminsi 14 ndi mu kato ntaranduye indwara ya COVID-19, Imana ishimwe cyane.”

Diamond yasohotse mu kato hamwe n’abandi barimo Emmanuel Yakobo, Graysson Bruno, Moses Peter Iyobo, Habibu Ahmed Bajuni, Salum Ally Hassan, Ashraf Ally Lukamba.

Diamond Platunmz yibukije abantu bose kwitwararika bakirinda iyi ndwara kuko iriho kandi yica.

Ejo hashize tariki 31 Werurwe 2020 byanavuzwe producer wo muri Wasafi Lizer nawe yaramaze kwandura iyi ndwara.

httpss://www.instagram.com/p/B-buYzeJfac/?igshid=hw52wstru8np
Diamond Platnumz ni muzima