Cecile Kayirebwa yahishuye indirimbo eshatu ze akunda kurusha izindi
Written by Arsene Muvunyi on 5th March 2020
Kuri iki Cyumeru tariki 08 Werurwe 2020, muri Camp Kigali hazabera igitaramo cyiswe Ikirenga mu Bahanzi ku nshuro ya mbere, kigamije gushimira umuhanzi wagize uruhare mu kurinda umuco nyarwanda.
Umuhanzi uzabimburira abandi mu gishimirwa, ni umunyabigwi Cecile Kayirebwa wahanze indirimbo nyinshi ziri mu njyana gakondo zigikunzwe kugeza ubu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020, Cecile Kayirebwa yavuze yishimiye kuba ari we watoranyijwe ngo ahabwe ishimwe nk’umuhanzi w’ikirenga.
Uyu mubyeyi yabajijwe ibihe byamubereye byiza atazibagirwa mu buzima bwe, maze asubiza ko ari igihe yari umwangavu ubwo yataramanaga n’abo mu muryango ninjoro baririmbira Imana.
Ati “ Ni imigoroba nabaga ndi kumwe na data n’abo mu muryango wanjye turirimba ibyo Imana yakoze mbere yo kujya kuryama, byabaga ari ibyishimo, sinabona indirimbo mvuga haba iz’ikiratini kuko data yari yarize iseminari ari n’umukirisitu ukomeye, haba iz’igifaransa naririmbye mu 1960. Mu bwangavu bwanjye naririmbaga igifaransa nicyo cyari kigezweho nyuma ntangira kuririmba Ikinyarwanda.”
Abajijwe ku ndirimbo ze yiyandikiye afata nk’iz’ibihe byose, Cecile Kayirebwa yavuze ko harimo iyitwa “Inyange Muhorakeye”, “Marebe Atembaho Amaribori” na “Rwanda”
Ati “ “Inyange Muhorakeye” ni indirimbo nahanze mfite imyaka 20 nyikoreye Umwakamiza Rozariya Gicanda, icyo gihe nararirimbaga gusa ntarabishyiramo ubunyamwuga. Indi ni “Marebe Atembaho Amaribori” nakuye mu muvugo wa Rugamba Cyprien wari umusizi nakundaga.iya gatatu ni “Rwanda” nahimbye ubwo nagarukaga ku nshuro ya mbere mu Rwanda mfite Visa yanjye ku kivuga cy’indege i Kanombe.”
Cecile Kayirebwa yavutse mu 1946 avukira mu Mujyi wa Kigali ku mubyeyi wakundaga kuririmba cyane cyane indirimbo zo muri Kiliziya, nawe bimutera gukura akunda umuziki.
Mu gihe amaze akora umuziki, Cecile Kayirebwa amaze kugira alubumu zirindwi. Yazengurutse ibihugu bitandukanye aririmba mu maserukiramuco anyuranye, ahesha ikuzo umuco nyarwanda.
