Canada: Frankie Joe yavuze uko abayeho muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19
Written by Arsene Muvunyi on 27th March 2020
Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Canada Frank Rukundo uzwi nka Frankie Joe, yatangaje ko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 aho aherereye basabwe kuguma mu rugo, bityo yihata gukora siporo mu rwego rwo kurwanya irungu.
Kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, Canada yasabye abaturage bayo kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.
Muri iki gihugu habarurwa abantu bagera ku bihumbi bine bamaze kwandura, muri bo 228 barakize naho 39 bo bamaze kwitaba Imana.
Canada ni igihugu kibamo abanyarwanda benshi. KISS FM yavuganye n’umuhanzi Frankie Joe wamamaye mu ndirimbo zirimo “Kipenda Roho, “Umusonga” n’izindi.
Frankie Joe yavuze ko mu mujyi atuyemo naho ubuzima busa n’ubwahagaze kuko abantu benshi bagumye mu ngo zabo ababishoboye bakaba ari ho bakorera.
Ati “Njyewe ntuye mu mujyi hagati ariko corona itaraza wasangaga ibimodoka bisakuza ariko ubu wagira ngo ni mu giturage. imodoka zitwara abagenzi usanga zirimo nk’umuntu kandi mbere zari zuzuye. Gari ya moshi usanga mu gitondo zirimo abantu bake cyane kandi wasangaga zuzuye.”
Frankie Joe avuga ko no mahahiro y’ibiribwa hagaragaramo abantu bake cyane by’umwihariko impapuro z’isuku zo zashize kurusha ibindi ku buryo ubu hashyizweho umubare ntarengwa umuntu atagomba kurenza.
Uyu mugabo avuga ko muri ibi bihe akazi ke ka buri munsi agakorera mu rugo uretse ko nako kabanutse cyane. Ubundi kugira ngo ahangane n’irungu ryo kwirirwa mu rugo byibuze akora pompage 500 buri munsi.
Ati “ Ubu nkorera mu rugo ariko n’akazi karagabanutse cyane, tuba twibereye aho tugakora ibyangombwa. Ikintu kimara irungu ni pompage! Ndya pompage 500 buri munsi kuko inzu zikorerwa siporo zarafunzwe zose, ubwo udafite ibyuma mu rugo nkanjye nkora pompage, ubundi nkateka nkarya, ubundi nkareba amakuru.”
Frankie Joe agira inama abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya leta arimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba intoki kenshi, kwirinda gukoranaho n’ibindi kugira ngo iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira.
