Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Bwa mbere Kitoko yerekanye umukobwa bakundana

Written by on 11th March 2020

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bwongereza, Kitoko Bibarwa, yashyize hanze ifoto asomana byimbitse n’umukobwa bakundana binavugwa ko banafitanye ubukwe muri uyu mwaka wa 2020.

Kitoko Patrick Bibarwa ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze igihe kitari gito mu muziki kandi bafite abakunzi batari bake.

Uretse ijwi rye riremereye riryohera ugutwi, uyu musore akundwa n’ab’igitsina gore batari bake bitewe n’imiterere ye n’igihagararo cye.

Ni umwe mu babashije kugira ibanga igice kinini cy’ubuzima bwe, dore ko atigeze atangaza na rimwe umukobwa bakundana, ibintu byagiye bikurura ibihuha havugwa abakobwa batandukanye.

Umwe mu bavuzwe cyane harimo uwahoze ari umunyamakurukazi Kizima Joella wahoze ari umunyamakurukazi.

Mu 2017 Kitoko yabajijwe ibijyanye n’umukunzi avuga ko afite abakobwa atereta ariko ataratoranyamo umwe yakwemeza ko ari uzamubera umugore.

Kera kabaye, uyu musore wakunzwe mu ndirimbo nka “Manyobwa”, “Rurabo”, “Ikiragi” n’izindi yamaze gufata umwanzuro ndetse yerekana umukunzi we.

Ifoto imuranga kuri  konti ye Instagram, agaragara ari gusomana byimbitse n’umukobwa twamenyeko yitwa Doreen Mukiza Jessey akaba akomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’undi w’umurundi ari naho aba.

Nibwo bwa mbere Kitoko yerekanye ifoto nk’iyi ku mbuga nkoranyambaga ze.

Kitoko uherutse gushyira hanze indirimmbo y’urukundo yitwa “Gahoro” yavuze ko yayikoreye abakunda umuziki we by’umwihariko umukunzi we.

Kitoko kandi yavuze ko uyu mwaka wa 2020 uzarangira akoze ubukwe n’uwo mukobwa. Amakuru agera kuri KISS FM yemeza ko Kitoko ubukwe bwe buzaba mu Ukuboza uyu mwaka.

Kitoko yagiye kuba mu Bwongereza kuva mu 2013 ubwo yari agiye kwiga ibijyanye na Politiki muri Kaminuza.

Agiye gukora ubukwe mu gihe asanzwe afite umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10.

Bwa mbere Kitoko yerekanye umukobwa bakundana
Doreen Mukiza ugiye gukora ubukwe na Kitoko
Kitoko azakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2020
httpss://youtu.be/Wyu7QEpChNg
Reba “Gahoro” indirimbo Kitoko yatuye umukunzi we