Bwa mbere ibihembo bya Rwanda Movie Awards bigiye guhabwa n’abanyamahanga
Written by Arsene Muvunyi on 6th March 2020
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Werurwe 2020, muri Kigali Convetion Center hazabera umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ku bakinnyi ba filime babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye muri Rwanda no hanze.
Ni ku nshuro ya karindwi mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bakinnyi ba filime n’abakora mu ruganda rwa sinema muri rusange.
Uyu mwaka wa 2020 wazanye umwihariko kuko ari ubwo bwa mbere ibi bihembo bya Rwanda Movie Awards byashyizwe ku rwego mpuzamahanga hongerwamo na filime zo hanze y’u Rwanda maze byitwa Rwanda International Movie Awards.
Umuyobozi wa Ishusho Arts, Mucyo Jackson, ari nabo bategura ibi bihembo, yabwiye KISS FM ko bifuje kwagura irushanwa kugira ngo ryitabirwe n’ibindi bihugu ariko bahera ku byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ati “Mu nshuro esheshatu twatanze ibihembo byari Rwanda Movie Awards bisobanuye ko hagombaga kuba harimo filime z’abanyarwanda gusa. Uyu mwaka rero harimo filime z’abanyarwanda ariko twakiriye na filime zitandukanye by’umwihariko izo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.”
Uretse ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba Rwanda International Movie Awards yitabiriwe n’ibindi birimo u Buhinde, Nigeria, Cameroon, na Ivory Cost byakiriwe nk’ibishyitsi ariko mu mwaka utaha amarembo azaba afunguye kuri buri gihugu.
Filime zizahembwa ziri mu byiciro bitandukanye birimo filime mbarankuru, filime ndende na filime ngufi, haba mu zo mu Rwanda no mu mahanga.
Kuri filime zo mu Rwanda harimo akarusho k’uko hazanahembwa n’abakinnyi ba filime z’uruhererekane zo zerekanirwa kuri interineti no kuri televiziyo. Hazanatorwa kandi umukinnyi ukunzwe n’abanyarwanda.
Filime zasabiwe guhatana muri Rwanda International Movie Awards ni 179 ariko izemerewe guhatana ni 56 zonyine.
Reba filime z’abanyarwanda zihatanye mu byiciro bitandukanye
Filime Mbarankuru
“Ikirezi” by Eric Nkabikwiye
“Itorero ryo Hambere” by Patrick Niyotwambaza
“Wamburanye Iki” by Felix Kamanzi
“In My Village” by Sebahire Severin
Filime Ngufi
“Luna” by Bora Shingiro
“Impanuro” by Issa Dusabimana
“Ifoto Mbi” by Zaninka
“Buri Mugore” by Redblue JD
“Imuzi” by Emmanuel Hitimana
“Responsibility” by Severin Sebahire
“Isooko” by Muniru Habiyakare
Filime y’uruhererekane
“Samantha” by Emmanuel Hitimana
“Matayo” by Francis Kibet Kwihangana
“Rumashana” by Patrice Baraka
“Gashugi” by Arnold Rukundo
“Mbaya” by Makaca Bahati
“Muzehe Kevin” by Bernard Uzarama
“Online Love” by Assia Mutoni
Filime ndende
“Gitera” by Isaie Kalinda
“Isayo” by Jean Paul Nshimiyimana
“Jibu” by Assia Mutoni
“Shady Commitment” by P. K. Kabagambe
“Urugamba” by Muniru Habiyakare
“Nyiramariza” by Emmanuel Hitimana
Umukinnyi w’umugabo
Jean Bosco Uwihoreye
Gratien Niyitegeka
Ramadhan Benimana
Emmanuel Mugisha
Erneste Kalisa
Emmanuel Ndayizeye
Didier Kamanzi
Leo Ngabo
Norbert Regero
Olivier Kanyabugande
Umukinnyi w’umugore
Best Actress
Antoinette Uwamahoro
Assia Umutoni
Djaria Mukayigera
Aline Munezero
Nadege Uwamwezi
Noella Niyomubyeyi
Laura Musanase
Beatha Mukakamanzi
Jeannette Bahavu
Pascaline Ingabire
Filime Mpuzamahanga
Filime Mbarankuru
“Bukumbi Water Project” by Wambura Mwikabe (Tanzania)
“Ikirezi” by Eric Nkabikwiye (Rwanda)
“Demla” by Nick Wambugu (Kenya)
“Mezani” by Muddy Sule (Tanzania)
“Wahenga” by Amil Shivji & Rebecca Corey (Tanzania)
“Wamburanye Iki?” By Felix Kamanzi (Rwanda)
“Urithi wa Mila” by Muddy Sule (Tanzania
Filime Ngufi
“Aunt Julia” by Veronica Kana (Uganda)
“Between 2 gun” by Paul Samba (Cameroon)
“Blame Game” by Rinah Githaiga (Tanzania)
“Luna” by Bora Shingiro (Rwanda)
“The Other Side of Me” by Babajide Aroyewun (Nigeria)
“Mchele” by Steven Williams Omuse (Uganda)
“Kipongwa” by Thomas Wikesi (Tanzania)
“Ifoto Mbi” by Zaninka (Rwanda)
“In Broad Daylight” by Steven Weru (Kenya)
“Gender Equality” by Wise Pro (Burundi)
“Butchery” by Peter Fadeev, Anna Veselova (Russian Federation)
“Mukami” by Eastmond Mwenda (Kenya)
Filime Ndende
“Angels of Nyalenda” by Joyce Arigi (Kenya)
“94 Terror” by Richard Mulindwa (Uganda)
“Lost in Time” by Peter Kawa (Kenya)
“Shady Commitment” by P. K. Kamara (Rwanda)
“T-junction” by Amil Shivji (Tanzania)
“Bed of Thorns” by Eleanor Nabwiso (Uganda)
“Kunjabdulla” by Shanu Samad (India)
Lailah by Richard Mulindwa (Uganda)
“Mtoto wa Haramu” by Iddy B. Mtawala (Tanzania)
“Ijwi ry’Umutima” by Nipo Nizigama (Burundi)
“Captain Habona” by Kurwa Makandi (Tanzania)
“Circles” by Nagawa K. Hellen by (Uganda).