Current track

Title

Artist

Current show

Middays

10:00 14:00


Blog one column

Page: 8

Inzu ifasha abahanzi ya Ladies Empire iyoborwa na Oda Paccy yatangije irushanwa rigamije gushaka umunyempano w’umukobwa bazafasha kuzamura. Ladies Empire ni inzu y’umuziki ifasha abahanzi, aho kuri ubu ibarizwamo Oda Paccy ari nawe muyobozi wayo n’umusore uri kuzamuka witwa Alto. Mu rwego rwo kongera abahanzi, bateguye irushanwa ryiswe Ladies Talant rigamije gushaka umukobwa ufite impano […]

Umukinnyi wa filime w’icyamamare Idris Elba yatangaje ko yipimishije agasanga yaramaze kwandura indwara ya COVI-19 [Koronavirusi] Ibi yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Mbere, avuga ko yishyize mu kato mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi. Ati “ Muri iki gitondo nisuzumishije nsaga naranduye COVID-19. Ndumva meze neza, nta bimenyetso kugeza […]

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco cyasubitse umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rurangije amasomo mu kigo ngororamuco cya Iwawa bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2020, nibwo byari biteganyijwe ko hazaba umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo yari amaze umwaka ahabwa urubyiruko rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Aya masomo […]

Ubuyobozi bwa Melody of New Hope Ministry yari yateguye igitaramo cyiswe “Each One Reach One” kikaza gusubikwa ku munota wa nyuma, bwatangaje ko bwabaye buhagaritse igikorwa cyo gusubiza abari baguze amatike. Iki gitaramo cyari kuba tariki 08 Werurwe 2020, cyikitabirwa na Adrien Misigaro washinze umuryango w’ivugabutumwa wa Melody of New Hope, gentil Misigaro, Israel Mbonyi […]

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana ntakigiye gutaramira mu Buholandi bitewe n’icyorezo cya COVID-19 [koronavirusi]. Isi yose iri mu bihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira kandi kigahitana abantu mu gihe gito. Kugeza ubu abantu bamaze kwandura iyi ndwara bamaze kugera ku bihumbi 169 mu gihe abamaze gupfa bagera ku bihumbi […]

Umuhanzi w’umunyarwanda Bagabo Adolphe wamenyekanye nka Kamichi ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu w’umukobwa yise Kaliza Atete Bagabo. Nk’uko Kamichi yabitangaje abicishije kuri konti ye Instagram yavuze ko uyu mwana we wa gatatu yavukiye mu bitaro bya Kaminuza ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru. Yagize ati “Uwiteka […]