Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Blog one column

Page: 15

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Adrien Misigaro atangaza ko yiyemeje kuba hafi  umuraperi haba mu muziki we no mu buzima busanzwe ku buryo afite icyizere cy’uko azakira agakiza. Umubano wa Fireman na Adrien Misigaro watangiye mu mwaka ushize, ubwo uyu muramyi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasuraga ikigo ngororamuco cya Iwawa akamusangayo […]

Abategura irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi bamaze gutangaza gahunda y’amajonjora azatangirira mu mujyi wa Kigali tariki 06 Werurwe 2020. Ni ku nshuro ya kabiri hategura irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guteza imbere urubyirukom rufite impano mu nganda ndangamuco ziri mu byiciro bitandatu ari byo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Ikinamico n’Urwenya, Gufata Amafoto n’Amashusho, Imideli n’Ubuvanganzo no kwandika ibitabo. Mu […]

Clarisse Karasira ni umuhanzikazi watangiye kwigaragaza mu mwaka wa 2019 ndetse yakiriwe neza n’abantu benshi cyane cyane abakunda injyana ya gakondo. Yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ntizagushuke”, “Twapfaga Iki?”, “Komera”, anaherutse gushyira hanze iyitwa “Urungano”. Uyu mukobwa ufite umushinga wo kumurika alubumu ye ya mbere n’ibitaramo ku mugabane w’u Burayi muri uyu mwaka , yagiranye […]

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya Imana, Olivier Kavutse n’umugore we Amanda bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri. Olivier Kavutse ni umwe mu nkingi za mwamba mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Abarizwa mu itsinda rya Beauty For Ashes na Prayer House Worship Band abanamo n’umugore we Amanda Fung. Mu gitaramo cyo […]

Guhera ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 umuhanda werekeza kuri Kigali Arena i Remera wari wuzuyemo urujya n’uruza rw’abanyamaguru n’ibinyabiziga bari bitabiriye igitaramo cya James na Daniella cyiswe Mpa “Amavuta”. Ni igitaramo cyari gifite intego yo kumurika alubumu ya mbere y’aba baramyi banubakanye umuryango. Umwihariko w’iki gitaramo ni uko abahanzi hafi […]

Umuhanzi wo muri Nigeria, Tiyama, niwe uzataramira abakunda kwizihirwa n’umuziki mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyo gusoza ukwezi kwa Werurwe 2020. Bimaze kumenyererwa ko buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi haba igitaramo cya Kigali Jazz Junction aho batumira umuhanzi ukunzwe wo mu mahanga agafatanya n’undi wo mu Rwanda. Umuyobozi wa Rg-Consult itegura iki gitaramo, […]