Current track

Title

Artist

Current show

Sandrine

06:00 10:00


Blog one column

Page: 14

Kuri iki Cyumeru tariki 08 Werurwe 2020, muri Camp Kigali hazabera igitaramo cyiswe Ikirenga mu Bahanzi ku nshuro ya mbere, kigamije gushimira umuhanzi wagize uruhare mu kurinda umuco nyarwanda. Umuhanzi uzabimburira abandi mu gishimirwa, ni umunyabigwi Cecile Kayirebwa wahanze indirimbo nyinshi ziri mu njyana gakondo zigikunzwe kugeza ubu. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa […]

Leilla Lopez wabaye Miss Universe 2011, Minisitiri w;Ububanyi n’Amahanga  w’Afurika y’Epfo Neledi Pandor ni bamwe mu bagore bakomeye bazatanga ibiganiro mu nama ngarukamwaka y’abagore ya Forbes Africa Women 2020 Leading Women Summit. Iyi nama iteganyijwe kuba tariki 06 Werurwe 2020, izabera mu Mujyi wa Durban mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo. Iyi nama ikomeye […]

Umuhanzi Naason Solist uri mu bakoranye n’itsinda rya Dream Boys mu bihe byaryo bya nyuma yatangaje ko hari ibimenyetso byamwerekaga ko bari mu marembera. Itsinda rya Dream Boys ryamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka “Si Inzika”, “Bella”. “Mumutashye”, “Magorwa”, n’izindi na ryo ryamaze kwandikwa mu gitabo cya ‘Kera Habayeho’ nyuma yo gutandukana. Ibyo gutandukana kw’aba basore […]

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, Munezero Christine na Namoie Bella ni bamwe mu bamuritse imideli mu birori bikomeye bya Paris Fashion Week mu mpera z’cyumweru gishize. Paris Fashion Week ni bimwe mu birori by’imideli bikomeye ku Isi biba kuva mu 1973. Ibi birori biba mu kabiri mu mwaka bikitabirwa n’abahanzi b’imideli bakomeye. Kuva […]

Habura icyumweru kimwe ngo umwiherero w’ irushanwa rya Miss Rwanda 2020 urangire, inkuru yaturutse i Nyamata ko Ingabire Jolie Ange umwe mu bakobwa 20 bahatanaga atabashije gukomeza bitewe n’uburwayi. Irushanwa ryasigayemo abakobwa 19 baba ari bo bahatanira ikamba ryegukanywe na Nishimwe Naomie, wagaragiwe na Umwiza Phionah ndetse na Umutesi Denise. Nta makuru yandi yigeze amemyekana […]

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gentil Misigaro yatangaje ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma y’umwaka ushize ashinze urugo. Tariki 16 Werurwe 2019 nibwo umuramyi ufasha imitima ya benshi, Gentil Misigaro, yakoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire, Mugiraneza Rhoda wanizihizaga isabukuru y’amavuko. Harabura ibyumeru bibiri gusa, ngo bizihize isabukuru y’umwaka umwe, biyemeje kubana akaramata. Mu […]