Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Black Widow, umuhanzikazi mushya wiyemeje kuterekana isura ye

Written by on 7th March 2020

Muri iki Cyumweru dusoza tariki 02 Werurwe 2020 nibwo hasohotse indirimbo yitwa “Nobody” y’umukobwa wiyise Black Widow afatanyije na Peace Jolis.

Ni indirimbo ivuga ku mukobwa ukunda kubyina, ikaba yarakozwe na Davydenko mu gihe amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh,

“Nobody” yumvikanamo ijwi rya Peace Jolis gusa, mu gihe uyu Black Widow we agaragara mu mashusho gusa abyina gusa.

Uyu mukobwa agaragara yambaye agatambaro gapfutse umusatsi n’ituntu tumeze nk’inshundura tumanutse mu maso ku buryo nta muntu ushobora kumenya isura ye.

Kuva iyi ndirimbo yasohoka abantu bakunze kwibaza kuri uyu mukobwa n’impamvu yahisemo kutigaragaza isura dore ko no mu biganiro agirana n’ibitangazamakuru ariko aba ameze.

Mu Kiganiro Drive gikorwa na Austin kuri KISS FM, kuri uyu wa Gatanu Black Widow na Peace Jolis nibo bari abatumirwa.

Black Widow wanze kuvuga amazina ye asanzwe, yavuze ko impamvu yahisemo kutagaragaza isura ye ari uburyo bwo kuzana agashya mu ruganda rwa muzika y’u Rwanda.

Ati “Ni uko nashakatse kuba umuntu wihariye ku buryo wambona ugahita uvuga uti ‘uriya ni Black Widow’. Nashatse ikintu kizaba kihariye mu Rwanda buri muhanzi wese wo mu Rwanda buri wese amuzi isura. Naravuze nti ‘ngomba gukora ikintu kihariye ku buryo buri wese azavuga ati ‘ndashaka kumenya uriya muntu uwo ari we.”

Avuga ko mu gihe atari mu bijyanye n’umuziki isura ye ayigaragaza, ndetse akitwa n’amazina ye asanzwe.

Uyu mukobwa avuga ko adateganya kuzerekana isura ye kuko ari wo mwihariko we mu muziki.

Black Widow ni umubyinnyi, ni umwanditsi w’indirimbo, imivugo  ndetse na filime. Indirimbo ye ya kabiri nayo izajya hanze mu minsi mike.

Black Widow yiyemeje kutagaragaza isura ye
Peace Jolis ni we muhanzi wa mbere wakoranye na Black Widow
httpss://youtu.be/SAjJH-FzGVM
Reba Nobody ya Black Widow na Peace Jolis