Ben na Chance bahishuye uko batangiye gukorana umuziki nk’umugabo n’umugore
Written by Arsene Muvunyi on 11th March 2020
Umuziki wo kuramya Imana uri kugenda uhindura isura aho umugabo n’umugore bishyira hamwe kugira ngo bakoreshe impano zabo mu kuramya Imana.
Tumaze kubona abaramyi benshi bubakanye ingo kandi bafasha benshi barimo James na Daniella, Kavutse Olivier na Amanda, Fabrice na Maya Nzeyimana, Ben na Chance n’abandi batandukanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Ben na Chance bari mu kiganiro cya Drive gikorwa na Austin kuri KISS FM, ubwo bamurikaga indirimbo yabo yitwa “Yesu Arakora”.
Uyu muryango usanzwe uri nkingi za mwamba za Alarm Ministries, bamaze imyaka icyenda bakundana mu gihe bamaze itandatu babana nk’umugabo n’umugore.
Chance yavuze ko icyatumye yegurira umutima we Ben ari uko yakunze imico ye myiza ndetse akamubonamo impano y’Imana.
Ati “ Icya mbere naramukunze, kandi nkunda imico ye, nkunda uko ateye, mubonamo impano y’Imana, mubonamo ubukiristu biranyorohera mu buzima kubana na we.”
Chance abajijwe icyamugoye ubwo yatangiraga kubana na Ben, yavuze ko ari uburyo umugabo we yamuhaga umwanya muto kurusha gitari, ibintu byaje no gutuma batangira kuririmbana.
Ati “ Urabona iyo abantu bahuye ari bakuru, umwe azana imico ye n’undi akazana iye hari aho mutumvikana byanga byakunda. Nagowe n’ukuntu yazaga mu rugo kenshi ngashaka ko tuganira nkabona ahugiye kuri gitari[…] narabikurikiye kuko nabonaga ubwenge bwe bwose ari ho buri ndayoboka.”
Kugeza ubu Ben na Chance bamaze gushyira hanze indirimbo enye mu gihe bamaze batangiye gukorera hamwe umuziki, bakaba bavuga bazakomeza gushyira hanze n’izindi.
