Badrama yavuze ku ngaruka COVID-19 yagize kuri The Mane n’abahanzi bayo
Written by Arsene Muvunyi on 2nd April 2020
Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi ya The Mane buratangaza ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku mikorere yabo ku buryo nta mishanga minini bateganya gukora muri uyu mwaka.
Ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo leta y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bitandukanye mu gihugu hasigara ibyihutirwa nk’ubucuruzi bw’ibiribwa, amavuriro na serivisi za banki, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Iki cyemezo kizakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza tariki 19 Mata 2020’
Mbere y’aho Umujyi wa Kigali wari wahagaritse ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, bituma abahanzi ari bo bambere bagirwaho ingaruka n’iyi ndwara.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye n’Umuyobozi wa The Mane Music Label, Mupenda Ramadhan [Badrama] yavuze ko hari imishinga myinshi bari bafite yahagaze kubera COVID-19.
Ati “ Hari gahunda tuba dufite zidusaba guhura n’abantu zabaye zihagaze, twagombaga gufata amashusho y’indirimbo ubu ntibyashoboka, hari n’irushanwa twari twatangiye naryo ryarahagaze kuko risaba ko abantu bahura.”
Badrama avuga ko bari no mu myiteguro yo kumurika alubumu z’abahanzi bari muri The Mane, Queen Cha na Marina, gusa nabyo byarahagaze.
Ati “ Hari ibikorwa bijyanye no gutegura alubumu ebyiri z’abahanzi bacu. Hari ibyagombaga kubanziriza ibitaramo byo kuzimurika nko kuzumvisha abantu ariko byarahagaze.”
Kuri Badrama avuga ko nyuma y’icyorezo cya COVID-19 bishoboka cyane ko abantu bazaba bari mu bihe by’ubukene ku buryo bigoye ko bategura imishinga minini muri uyu mwaka wa 2020.
Ati “ Bizaterwa n’uko bizarangira ari ko 2020 ni ugukora gusa no gukomeza gushimisha abantu ariko nta mushinga munini twakora.”
Ubuyobozi bwa The Mane bwemeza ko umunsi ibintu bizaba byasubiye mu buryo bazahita bakomeza gushyira hanze indirimbo dore ko hari n’izihari zari zararangiye.
