Current track

Title

Artist

Current show

KISS Drive

16:00 20:00


Author: Arsene Muvunyi

Page: 7

Umwe mu bajyanama b’umuhanzi Diamond Platnumz, Sallam yasanzwemo indwara ya COVID-19 ariko ameze neza. Ibi yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Kane Tariki ya 19 Werurwe 2020. Sallam yavuze ko n’ubwo  bamusanzemo iyi ndwara, ameze neza kandi ari gukurikiranirwa hafi n’abaganga. Ati “ Ndashaka kubamenyesha no kubamara ubwoba bavandimwe. Nabonye ibisubizo […]

Ikigo gishakira akazi abanyamideli cyo muri Espagne, Uno Mdels, cyatangiye gukorana n’umunyarwandakazi Christine Munezero uheruka kwiyerekana kwitabira Paris Fashion Week. Christine Munezero, ni umwe mu banyamideli bahagaririwe n’ikigo cya We Best Models cyo mu Rwanda, kikaba gikorana n’ibindi bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo gushakira akazi abanyamideli bo mu Rwanda. Uyu mukobwa aherutse […]

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [RDB] cyahagaritse ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye bibera mu mahoteli n’utubari mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukwirakwira ku Isi. Isi yose iri mu bihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cy’indwara ya COVID-19 [koronavirusi] gikomeje kwandura mu buryo bwihuse kandi kinakica bamwe. Cyahereye mu Bushinwa mu Ntara ya Wuhan mu mpera z’umwaka wa […]

Umukinnyi wa filime w’umunyarwanda Ncuti Gatwa yegukanye igihembo cya Royal Television Society nk’umukinnyi wa filime usetsa kurusha abandi mu Bwongereza. RTS ni ihuriro ry’amateleviziyo yo mu Bwongereza ritanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bahize abandi mu byiciro bitandukanye. Ibi bihembo byari gutangirwa muri hoteli yitwa Grosvenor iri mu mujyi wa London ariko bitewe n’icyorezo cya […]

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ruratangaza ko dosiye Holybeat uzwi mu gutunganya indirimbo z’abahanzi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Tariki 04 Werurwe 2020 nibwo Shyaka Olivier uzwi nka Holybeat yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe yafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kucikiro, kugira ngo hakorwe iperereza rirambuye. Mu kiganiro KISS FM yagiranye […]

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano ze n’umushinga we. Nishimwe Naomie w’imyaka 21 ni we watorewe kuba Miss Rwanda 2020, n’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] mu birori byabaye tariki 22 Werurwe 2020. Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya […]