Author: Arsene Muvunyi
Page: 2
Umuraperi n’ umwanditsi w’ibitabo w’umunyarwanda uba mu Bufaransa, Gaël Faye, yahishuye ko yari amaze iminsi 15 mu kato nyuma yo gusanga yaranduye indwara ya COVID-19. Ibi yabitangaje abinyujije kuri konti ya Instagram kuri uyu wa 31 Werurwe 2020. Gaël Faye wari umaze iminsi yerekana filime ishingiye ku gitabo cye “Petit Pays” yavuze ko we n’ikipe […]
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Cyusa Ibrahim yibarutse umwana we w’imfura yahise Cyusa Aian Rwego. Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bari gukorana imbaraga nyinshi mu guteza imbere umuziki gakondo. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Imparamba” yaririmbwaga mu matorero ya kera. Kuri ubu uyu musore ari mu byishimo byo kwitwa umubyeyi, nyuma yo kubyara umwana w’umuhungu yahise […]
Bushayija Pascal umwe mu bahanzi bamamaye cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma akaza kureka umuziki, yasubukuye umuziki atunganya indirimbo yanditse mu myaka 30 ishize. Abantu benshi bamenye Bushayija Pascal bitewe n’indirimbo ye yitwa Elina yakunzwe n’abatari bake. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu musaza w’imyaka 60 ntabwo yongeye kwinjira mu […]
Umuririmbyikazi w’icyamamare ku Isi Robyn Rihanna Fenty, yatangaje ko mu myaka 10 iri imbere agomba kuba afite abana batatu cyangwa bane kabone n’ubwo nta mugabo yaba afite. Ibi Rihanna yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya British Vogue, mu nomero yacyo izasohoka muri Gicurasi 2020. Yagarutse ku buzima yanyuzemo akiri umwana mu birwa bya Barbados. Ababyeyi […]
Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman aratangaza ko ibihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda indwara ya COVID-19 byasanze ubukungu budahagaze neza kuko amafaranga yari afite yayashoye mu gukora indirimbo nyuma yo kuva muri Gereza. Hashize hafi ukwezi, hafashwe ingamba zo guhagarika ibitaramo mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya […]
Joe Diffie wamamaye mu njyana ya Country Music yitabye Imana azize indwara ya COVID-19 nyuma y’icyumweru ihitanye Kenny Rogers na we wakoraga iyi njyana. Abashinzwe gucunga inyungu z’uyu muhanzi wari ufite imyaka 61, batangaje ko yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020. Mbere y’iminsi ibiri y’urupfu rwe yari yashyize hanze itangazo avuga ko […]