Amajonjora y’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi yasubitswe
Written by Arsene Muvunyi on 5th March 2020
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco hamwe n’umuryango wa Imbuto Foundation batangaje ko amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi yabaye asubitswe.
Tariki 06 Werurwe 2020 nibwo byari byatangajwe ko hazatangira amajonjora y’ibanze ku rwego rw’uturere mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.
Ni Amajonjora yagombaga kuzenguruka uturere twose two mu Rwanda kugera tariki tariki tariki 10 Werurwe 2020.
Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rivuga ko ‘Dushingiye ku itangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, turabamenyesha ko amarushanwa y’ibanze y’urubyiruko rufite impano muri gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi yari ateganyijwe ku rwego rw’Akarere yasubitswe’.
Iri tangazo rikomeze rivuga ko rizakomereza kizatangazwa mu minsi iri imbere.
Abitabira irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ni abafite imyaka hagati ya 18 na 35, mu byiciro birimo Ubugeni, Imbyino n’Indirimbo, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata amafoto no mu Busizi n’Ubuvanganzo.
Biteganyjwe ko abazatsinda kun rwego rw’Akarere bazahatana mu kindi cyiciro cyo ku rwego rw’Intara, hagatorwa 70 muri buri cyiciro bazajya mu mwiherero.
Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe imishinga itatu yo mu matsinda izahembwa miliyoni 10 umwe umwe.
Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ryatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite kuzibyaza umusaruro.