Alyn Sano yahigiye kwegukana irushanwa rya The Voice Afrique
Written by Arsene Muvunyi on 25th February 2020
Umuhanzikazi Alyn Sano aratangaza ko yifitiye icyizere cyinshi cyo kuba yakwegukana irushanwa ryo kuririmba rya The Voice Afrique ari guhatanira.
The Voice Afrique ni irushanwa rihuza abanyempamo mu kuririmba bakomoka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa. Kuri ubu riri kuba ku nshuro ya gatatu.
Iri rushanwa ribera muri Afurika y’Epfo ricishwa kuri televiziyo yitwa Vox Africa, rikaba ryaritabiriwe n’abanyarwandakazi barimo umuhanzikazi Alyn Sano na Ariel Uwayezu uririmba muri Symphony Band.
Muri Mutarama 2020 nibwo bavuye mu Rwanda bajya muri Afurika y’Epfo aho bamaze ibyumweru bibiri barushanwa n’abandi bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bitandukanye.
Tariki 15 Gashyantare 2020 nibwo berekanye agace ka mbere kagararagayemo, umunyarwandakazi Uwayezu Ariel, naho mu mpera z’icyumweru gishize nibwo berekanye agace kagaragarayemo Alyn Sano.
Mu Kiganiro Alyn Sano yagiranye na Kiss FM yavuze ko yabashije kwitwara neza atsinda ibyiciro bitatu byose yarushanijwemo kuri ubu akaba yarabashije kugera ku cyiciro cya nyuma.
Ati “ Nageze ku cyiciro cya nyuma ariko hari ibindi bibiri bisigaye bizaca kuri televiziyo bikagaragaza abakomeje n’abavuyemo.”
Uyu mukobwa usanzwe ari no mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda yavuze ko, yageze kuri iki cyiciro ku bw’amahirwe kuko akigera muri Afurika y’Epfo yahuye n’uburwayi bikamusaba kwihangana cyane.
Ati “ Nari ndi hafi kuvamo kuko nagezeyo ndarwara. Ni amibe kubera ibiryo byaho naragiye ndaremba cyane ni uko nagize ukwihangana gukabije ubundi mba naravuyemo.”
Alyn Sano avuga ko ari gukora imitozo ikarishye yo kunoza ijwi ndetse akaba ari kwivuza neza kugira ngo ubwo azaba agiye guhatana ku munsi wa nyuma atazongera guhura n’uburwayi.
Kuri uyu mukobwa ngo icyizere ni cyose kuko ‘kuba ndi mu bantu 12 mu 100 bitabiriye irushanwa urumva icyizere nakibura gute? Kandi n’abantu barakimpa bikanyongerera imbaraga.”
Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma mu irushanwa rya The Voice Afrique rizaba muri Mata 2020. Uzaryegukana azahembwa amafaranga anakorerwe indirimbo imwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Ku nshuro ya mbere mu 2016 ryegukanywe na Pamela Baketa wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu gihe mu 2017 ryegukanywe na Victoire Biaku wo muri Togo.