Aline Gahongayire yahakanye ibyo kuba Imana yaramutumye kujya gusengera u Butaliyani
Written by Arsene Muvunyi on 25th March 2020
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yamaganye amakuru y’ibihuha yaciye ku mbuga nkoranyambaa avuga ko Imana yamutumye mu Butaliyani gusengera COVID-19 [Coronavirus] cyugarije iki gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 ku ruguba rwa YouTube hacishijwe amashusho afite umutwe ugira uti “ Aline Gahongayire,Imana Yantumye Mu Butariyani Gusengera Corona Ngomba Kujyenda Byihutirwa”.
Aya mashusho yakwirakwijwe n’abantu batandukanye bamwe babifata nk’ukuri, bibaza uko Gahongayire abaye umuhanuzi kubera Coronavirus.
Aya mashusho ni ayakuwe mu kiganiro, Aline Gahongayire yagiranye n’abamukurukira imbonankubone biciye kuri Facebook, aho yavugaga ku cyorezo cya Coronavirus.
Abakwirakwije aya makuru bashingiye ku gace gato, Aline Gahongayire yavuze ko umunsi icyorezo cya Coronavirus cyarangiye yifuza kuzajya mu Butaliyani nka kimwe mu bihugu byazahajwe cyane n’iki cyorezo.
Ati “ nk’abantu bo mu Butaliyani bari kumbabaza ku buryo navuze nti ‘Mana nunkiza Coronavirus ndumva nshaka kujya mu Butaliyani guhagararana n’abaturage baho kuko abantu 800 gupfa umunsi umwe ntabwo byari byabaho ni ukuri.”
Nyuma yo kubona iyi nkuru, Aline Gahongayire yavuze ko ari ibihuha asaba abantu kutabiha agaciro.
Ati “Hari Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ibihuha kuri njye bigendanye n’uko Imana yantumye mu Butaliyani ibyo sibyo ariko icyo twifuza twese nuko ibihe nk’ibi bishira ku Isi.”
Gahongayire kandi yasabye abantu gukomeza gusenga no gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
