Alain Muku yasubije abibaza irengero rya Nsengiyumva [Igisupusupu]
Written by Arsene Muvunyi on 26th March 2020
Umujyanama w’umuhanzi Nsengiyumva Francois ari we Alain Mukuralinda yatangaje ko umuhanzi we benshi bamaze iminsi bibaza aho yarengeye ahari, kandi ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Mu mwaka wa 2019 nibwo abantu benshi bamenye umuhanzi waje ari mushya, Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu.
Uyu mugabo wahoze acurangira umuduri mu masoko yo mu karere ka Gatsibo, abantu bakamwishyura amafaranga y’intica ntikize, impano ye yaje gushimwa na Alain Mukuralinda maze yiyemeza gutanganya ibihangano bye.
Indirimbo ye ya mbere yitwa “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu yamuhesheje igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru, iracurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye, mu tubari two mu cyaro n’utubyiniro two mu mijyi.
Ibi byatumye atumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo Iwacu Muzika Festival aho yazengurutse igihugu cyose. Yasinye amasezerano yo kwamamariza Airtel n’ibindi byamuhaye amafaranga atigeze atekereza gukozaho imitwe y’intoki.
Muri uyu mwaka wa 2020 ibikorwa byabaye nk’ibicogora, abantu ntibongera kumwumva cyane mu itangazamakuru, benshi batangira kuvuga ko umuziki wamunaniye yongeye kwibera umuturage usanzwe wa Rwagitima.
Mu kiganiro KISS FM yagiranye na Alain Mukuralinda ari nawe muyobozi wa label yitwa BossPapa, Nsengiyumva abarizwamo yavuze ko umuhanzi we ari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’abandi.
Ati “ Yirinze Koronavirusi nkatwe twese aragaruka muri “Mukamana” abantu nibahumure ntaho yarengeye.”
Ibyo bamwe bavuga ko umuziki wahise umunanira nyuma y’igihe gito yari awumazemo, Alain Mukuralinda yavuze ko ari amagambo y’abantu kandi ko ibikorwa bigomba gukomeza mu gihe Koronavirusi ivuyemo.
Ati “ Ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka aka wa mugani ngo ntawe ubuza inyombya kuyomba! Nk’uko maze kubikubwira icyorezo cya korona nikiduha agahenge tuzakomeza gahunda uko bisanzwe hagati aho baba bumva indirimbo 5 amaze kugeza ku banyarwanda.”
Kuri ubu Mukarilinda yatangiye gukorana n’undi muhanzi mushya witwa Muhayimana Martin ufite imyaka 54, akaba aririmba indirimbo zo gusingiza Imana.
Avuga ko bahuye akamusaba ko yamufasha kubyaza umusaruro impano nawe akamwemerera kuko yamusanganye umwihariko. N’ubwo uyu mugabo atangiye umuziki akuze, Mukarinda avuga ko ubuhanzi nta mupaka bugira.

REBA INDIROMBO NSHYA YA MARTIN UMUHANZI MUSHYA WINJIYE MURI BOSSPAPA